Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi b’Ihuriro ry’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama y’ubutegetsi ya gatatu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byanditse ko umukuru w’igiihugu yakiriye aba bayobozi kuri uyu Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.
U Rwanda ni umunyamuryango muri iri huriro guhera mu 2020, rumaze kubaka ubufatanye n’ibigo by’imari bya Casablanca, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.