Abayobozi b’inzego z’ibanze barenganya abaturage ntibazihanganirwa-Umuvunyi

Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko rutazihanganira abayobozi b’inzego z’ibanze barenganya abaturage amakosa akitirirwa Leta, kandi abaturage bazi ko Leta ari umubyeyi igomba kubafasha.

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na  Ruswa mu turere tugize umujyi wa Kigali, Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abaturage kujya batanga amakuru yaho barenganyijwe, kuko ari uburenganzira bwabo bagahabwa ubutabera.

Umuvunyi mukuru wungirije Mukama Abbass, aravuga ko batazihanganira abayobozi b’inzego z’ibanze barenganya abaturage amakosa akitirirwa Leta

Ati “Ntidushaka umuyobozi uzitwara nabi atume umuturage yumva ko ari Leta iri kubikora, ibyo ntitwabyemera tubahaye gasopo. Ibyo twifuriza abaturage ni iterambere n’imibereho myiza, ni yo mpamvu nta muyobozi ukwiye kujya akorera amakosa umuturage. Umuturage wumva ko Leta imufasha bumve ko ari yo yamurenganyije.”

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash batuye mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, bavuga ko ibibazo bafite ahanini byiganje mu kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka, kandi bafite ibisabwa bagasiragizwa n’inzego z’ibanze.

Barasaba ko bajya barenganurwa, kuko abayobozi b’inzego z’ibanze babasiragiza bakoresheje ikimenyane.

Mujawamariya Anonciata utuye mu mudugudu wa Ayabaraya yagize ati “Nageze mu buyobozi nta gisubizo bigeze bampa, njya ku mujyi wa Kigali ntibagira icyo babikoraho nyuma bansaba numero y’urubanza mburana ubutaka byose ndabikora. Ikibazo n’aho ngiye hose mu buyobozi bw’inzego z’ibanze  nta gisubizo bampa.”

Yunzemo agira ati “Nko ku kagari niriwa mpasiragira mbereka ibimenyetso bigaragaza ko ubutaka ari ubwanjye, ariko ntibigire icyo bitanga. Nanabasabye kuza aho ntuye ngo babaze abaturage ko ubutaka ari ubwange, nta gisubizo nahawe, ni ukuri ndasaba ngo bandenganure.’’

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, aravuga ko itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka bigenda  biguru ntege bigiye kongerwamo imbaraga.

Yagize ati “Twakoze uko dushoboye duhabwa n’inkunga n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kugira ngo tworoshye tunihutishe  serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka, abaturage bakenera aho bari baduhaye abakozi badufasha. Numva icyo tugiye gukora tugiye gukosora serivisi zitanoze, kuko mu minsi yashize umuturage yasabaga icyangombwa cy’ubutaka akarara agitahanye. Igikenewe ni ukongera  kuvugura imitangire ya serivisi mu bijyaneye n’ibyangombwa by’ubutaka.”

Mu cyegeranyo giheruka gukorwa na Transparancy International, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 mu bihugu birimo ruswa nkeya ku Isi, rukaba urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

AGAHOZO Amiella