Abanyeshuri batangiye gutaha mu biruhuko by’igihembwe cya kabili

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 werurwe 2022 nibwo abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu, batangiye gutaha mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri.

Kuri stade ya Kigali Nyamirambo niho abanyeshuri bahagurukira berekezwa mu miryango yabo hirya no hino mu  gihugu

Ni igikorwa cyakoranwaga ubwitonzi bukomeye hirindwa ubwandu bwa Covid-19 bafashwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Bamwe mu banyeshuri twasanze kuri stade ya Kigali iri Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuye ku bigo bitandukanye baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko bagitangira igihembwe bari bafite ubwoba bwo gusubira mu rugo bitewe nuko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 yagendaga yiyongera.

Umurerwa Justine wiga Sunrise High School Musanze yagize ati “Twari dufite ubwoba bwinshi ko tugiye gusubira mur rugo kuko imibare y’abandura yagendaga yiyongera, kandi abenshi dufite no gukora ikizamini cya Leta. Gusa twishimiye ko dusoje iki gihembwe amahoro.”

Aba banyeshuri bavuga ko ikindi cyabagoye cyane ari ukwiga bambaye agapfukamunwa, ariko ubu bari kugenda babimenyera mu nyungu zabo zo kwirinda icyorezo.

Bugingo Junior wiga  muri Groupe scolaire officiel de Butare ati “Ingamba za Corona kuzubahiriza biba bigoye, zirimo nko kwambara agapfukamunwa byaratugoraga cyane mbere. Gusa ubu ugereranyije na mbere twarabimenyereye.”

Aba banyeshuri iyo bavuga kuri ubu buryo batahamo, bavuga ko babarinze kurara nzira bategereje imodoka iyo babaga batahiye rimwe mu gihugu.

Rwiyemera Egide wiga Ecole Des Sciences de Musanze yagize ati “Mbere wasangaga hari abaraye mu kigo bitewe n’ubuke bw’imodoka no kuba batarakatishije imbere. Urebye ibigo by’amashuri byacu byabishyizemo imbaraga badushishikariza gukatisha mbere.”

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, hari butahe abayeshuri bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Huye, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba,NMusanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nta butumwa bwihariye inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zageneye aba banyeshuli baje mu biruhuko, uretse kubifuriza urugendo rwiza byakozwe ku rubuga rwa Twitter rwa Ministeri y’Uburezi.

AGAHOZO Amiella