Abahinzi b’Icyayi ba Koperative COOPTHE (Cooperative Du Thé Mulindi) na COOTHEVM (Cooperative Du Thé Villageois Mulindi) bahaye inka umunani Perezida Kagame bamushimira ko yabemereye uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi akaba asohoje isezerano.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, nibwo hasinywe nibwo amasezerano yo guhererekanya uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi aho rumaze gushyikirizwa Abahinzi b’Icyayi bibumbiye muri Koperative za COOPTHE n’iya COOTHEVM zo mu Karere ka Gicumbi.
Ni amasezerano yasinywe hagati y’uhagarariye abahinzi b’Icyayi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ndetse na Sir Ian Wood washinze The Wood Foundation.
Ni umuhango wayoboowe na Minisitiri W’intebe Dr Ngirente Edouard.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abaturage bahaye inka Perezida Kagame avuga ko ari bumushyikirize ubwo butumwa bwiza.
Aba bahinzi kandi bahaye inka imwe Sir Ian Wood washinze Umuryango The Wood Foundation wari umaze imyaka waraguze imigabane ingana na 55% mu ruganda rwa Mulindi Tea Factory Company.