Visi perezida William Ruto yashinje Perezida Uhuru Kenyatta, gukoresha ububasha nka perezida akaryanisha abanya-Kenya, nyamara atari inshingano za mbere za Perezida.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Ruto avuga ko ingengo y’imari y’ibiro bya perezida iri gukoreshwa nabi, kandi ko urwego rwa perezida ubundi rukwiye kuba rurebera inyungu abanya-kenya bose atari Kenyatta gusa.
Nomero ya kabiri mu gihugu washwanye na nomero ya mbere, amushinja kugira ibiro bye indiri y’abatanya abaturage, ahanini bashaka gushyira imbere amoko n’ibindi bitagezweho muri iki gihe.
William Ruto wavuye mu ishyaka Jubilee yahuriragamo na Perezida Uhuru Kenyatta akaba aziyamamaza ku itike y’ishyaka UDA, avuga ko nubwo Uhuru atamushyigikiye, atari byiza kumwangisha abaturage amuvuga nabi kuko bitubaka ahubwo bisenya.
Abanyamakuru ba Kenya bavuga ko aha Ruto yavugaga ko mu cyumweru gishize mu nteko y’abanya-Kikuyu, Perezida Kenyatta yamuvuze nabi cyane kugera ubwo avuga ko yashakaga kumuhirika ku butegetsi.
Ruto yibukije Perezida Kenyatta ko mu gihe baburanaga i La Haye, ariwe muntu wenyine wari umuri inyuma abandi bose baramuretse, avuga ko imfashanyo amushakaho ubu ari ukureka kumusebya no kumwangisha abanya-Kenya.
Iryo huriro ry’abanya-Kikuyu banafite ijambo mu butegetsi, Perezida Kenyatta ngo yababwiye ko akimara kumva ko icyegera cye gishaka kumuhirika, aribwo yahise yiyegereza Raila Odinga.
Ibi Ruto avuga ko atari ukuri ahubwo ari ugushaka ko atazamusimbura.