Perezida Kagame yitabiriye inama idaanzwe ya EAC

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bari mu nama ya 19 idasanzwe, iza kwiga ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kwinjira muri uyu muryango.

Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022

 Iyi nama yanitabiriwe na Perezida Felix Tshisekediwa RDC.

Byitezwe ko iki gihugu kizungukira byinshi muri uyu muryango, kimwe n’inyungu uyu muryango witeze kuzagira bitewe no kugira DRC nk’umunyamuryango.

Kugeza uyu munsi uyu munsi umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu 6 harimo bitatu byawutangije aribyo Tanzania, Kenya na Uganda, n’ibihugu byakiriwe nyuma nk’u Rwanda, Burundi na Repubulika ya Sudan y’Epfo.

Ufashe abaturage b’ibi bihugu byose bigize umuryango wa EAC mu buryo mbumbe usanga bagera kuri miliyoni 170 mu gihe DRC ubwayo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 90. 

Ibi bivuze ko uyu muryango nyuma yo kwakira DRC uzaba ugizwe n’isoko ry’abaturage basaga miliyoni 260.

Ku bijyanye n’ubuso, iki gihugu cya DRC ni kinini kurusha ubuso bw’ibihugu byose bigize umuryango wa EAC ubihurije hamwe, kuko ubuso bwa RDC   ni kilometero kare miliyoni 2.4, mu gihe uteranyirije hamwe ibihugu bya EAC bifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8.

Ibihugu bya EAC byakoresha ibyambu bibiri binini bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bishamikiye ku nyanja y’u Buhinde, ariko kwinjira mu muryango wa EAC kwa DRC bizatuma ibi bihugu nk’umuryango bikora ku nyanjya ya Atlantic binyuze kuri DRC.