Burundi:Abasiteri babiri bakekwaho ubwicanyi batawe muri yombi

Abapasiteri babiri mu idini ya ‘Église pour l’Unité du Saint Esprit au Burundi’ batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uwari uhagarariye iri torero mu mategeko.

Iri torero rimaze iminsi ririmo amakimbirane ashingiye ku miyoborere, aho umuyobozi mukuru ashinjwa kwikiza abatamwumvaga akimika abo ashaka, ndetse n’uwo wapfuye arashwe n’abataramenyekana yari umwe mu bashyizwe ku ibere.

Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko polisi yatangaje ko yafashe abapasteri bose bari mu bahatanira umwanya w’umuyobozi mukuru w’iri torero, ariko bamwe barakenze baracika.

Iki kinyamakuru cyanditse ko uru rupfu rwabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, rwatumwe bamwe mu bayoboke badashyigikiye umuyobozi mukuru uriho batera intebe mu miryango y’amaparuwasi yose muri komini ya Nyanza lac amateraniro ntiyaba.

Uwo muyobozi wishwe yari kumwe n’uhagarariye iri dini muri Amerika, utaramenyekanye arabarasa akoresheje imbunda ya AK47, uyu arakomereka bikabije agwa kwa muganga. Amakuru avuga ko umuyobozi w’iri torero Laban BARANKUNDA yimika abantu uko ashaka, bikaba byarateje amakimbirane ubwo yirukanaga abapateri 64 avuga ko bashaje nyamara kwari ukubikiza ngo batazamweguza.