Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zambia Hakainde

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Hakainde Hichilema.

Perezida Kagame yageze mu mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ruzarangwa n’ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibiganiro abakuru b’ibihugu bagiranye birakurikirwa n’inama iri buhuze itsinda ry’abanya-Zambia n’iryaherekeje Perezida Kagame.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza.”

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame aragirana ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema aho baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko abakuru b’ibihugu byombi barakurikirana isinywa ry’amasezerano arindwi hagati y’impande zombi.

perezida Kagame aramukanya na mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema.
Perezida Kagame yakiriwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia.