Perezida wa Republika Paul Kagame asanga kuba mu Rwanda hafunguwe ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga, byashobotse kubera ishoramari igihugu cyashyize mu kwimakaza ubumenyi bushingiye kuri Siyansi n’ikoranabuhanga.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo icyo kigo cyafungurwa ku mugaragaro.
Iki kigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga n’icyo cya mbere kiri muri Afurika kikaba cyarashinzwe na leta y’u Rwanda ifatanije n’ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu World Economic Forum.
Iki kigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa, Centre for the 4th Industrial Revolution mu ndimi z’amahanga cyafunguwe ku mugaragaro, gifite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere. Iryo terambere rikaba ridaheza kandi n’ikoranabuhanga rikoreshwa rikaba rigezweho.
Ni ikigo cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 ariko kikaba cyari kimaze imyaka 2 gikorera mu Rwanda. Iki ikigo gisanze n’ubundi u Rwanda rwaratangiye gukoresha ikoranabuhanga rya none mu ngeri nk’ubuzima, ubukungu n’izindi nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi w’iki kigo Crystal Rugege.
Ati “Mu Rwanda twe twamaze gutangira kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga, nko mu gukoresha utudege tutagira abapilote, mu kugeza amaraso ku barwayi, mu gutuma abantu bagera kuri serivisi z’imari ntawuhejwe, dutanga inguzanyo nto ziciye mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi no kwita ku buzima bigakorwa hifashishijwe ubwenge butari karemano.”
Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu World Economic Forum ryo ryemera ko iki kigo kizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, yo kuba rubarizwa mu bihugu bifite ubukungu buringaniye bitarenze mu mwaka wa 2035.
Bwana Børge Brende uyobora iryo huriro asanga gukoresha ikoranabuhanga byihutisha ibintu, agasobanura ibi yifashishe ingero z’uko ibigo bya mbere bikomeye ku isi mu bucururzi ari ibiri mu rwego rw’ikoranabuhanga, kandi ibyinshi bikaba nta gihe kinini bimaze.
Ati “Ibintu biri kwihuta cyane urebye Kompanyi 10 ku isi zifite isoko rinini,7 muri zo ziri muri rwego rw’ikoranabuhanga none; 7 muri zo ntabwo zariho mu myaka 20 ishize. Ndatekereza ko iki Iki kigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga, kizatanga umusaruro ukomeye mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kuba rwageze mu bihugu bifite ubukungu buringaniye bitarenze mu mwaka wa 2035.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga gutaha Ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga, bije mu gihe gikwiye kandi ko ari ngombwa kukibyaza umusaruro mu buryo bwuzuye.
Umukuru w’igihugu yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda no ku isi, byatumye bishoboka guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kugabanya ingaruka zacyo ku mibereho.
Ati “Gufungura iki kigo bibaye mu gihe gikwiye kandi tugomba kukibyaza umusaruro mu buryo bwuzuye. Mu Rwanda no ku isi hose kwimakaza ikoranabuhanga, byatumye duhanga ibishya byatumye duhangana n’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ingaruka zacyo ku mibereho, ibi byihutishije impinduka n’ubundi zari mu nzira, uburyo tubaho,uburyo dukorana kandi tukanasangira amakuru bizakomeza gutera imbere nk’uko n’ikoranabuhanga ritera imbere.”
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko kuba kigo gishinzwe kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga gifunguwe mu Rwanda, byaragizwemo uruhare n’ishoramari igihugu cyashyize mu bumenyi bushingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Gufungura iki kigo byashobotse kubera ishoramari, twe nk’igihugu twashyize mu bumenyi bushingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga. Ndizera ko iki kigo kizubakira kuri ibi mu gutuma kwihutisha iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu kuba izindi mbaraga n’ibisubizo byubaka kuri bimwe mu nzitizi zikomeye zitwugarije.”
Ikigo cyafunguwe mu Rwanda kizibanda cyane ku ikoreshwa ry’ubwenge butari karemano [Artificial Intelligence] bwifashishwa cyane na amarobo.Kuri ubu ku isi hari ibigo 16 bikorera mu migabane 5.
Tito DUSABIREMA