Uganda: Abadepite bo muri Acholi bashinje Leta kwimana amafaranga yo gushyingura Oulanyah

Abadepite muri Acholi ahakomoka nyakwigendera Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishingamategeko, bashinje leta ya Uganda kwimana nkana amafaranga yo kumushyingura, leta ikavuga ko bashaka gukoresha uru rupfu bakina politiki.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko iri tsinda ry’Aba-Acholi rivuga ko ritumva ukuntu Inteko Ishingamategeko yemeje ingengo y’imari yo gushyingura nyakwigendera, bakayagabanya n’ayo bemeye ntibayatange.

Umwe wavuze mu izina ryabo, yavuze ashize amanga ko niba leta ya Uganda idashaka kurekura miliyaridi imwe na miliyoni 800 bemeye, babireka bagasaba rubanda rwa Uganda kwikora mu mufuka iyi ntwari igashyingurwa.

Iyo berekana ko nta bushake bwo gutanga amafaranga buhari, ahanini bagashinja abari muri iki gikorwa gushaka kuyashyira mu mufuka yabo, bavuga ko ababyinnyi babyinnye gakondo mu kwakira umurambo babuze icyo babahemba, banarara rwa ntambi.

Iki kinyamakuru cyandika ko aba badepite bo mu karere ka Omoro bavuga ko miliyaridi imwe na miliyoni 200 yemejwe ari make cyane ukurikije ibigomba gukorwa, ariko ngo n’ubundi babona ntawe ubyitayeho kuko minisitiri muri perezidanse wahawe gukurikirana iyi mihango asa n’ushaka kuyirira, gushyingura bikazarangira nta faranga na rimwe ritanzwe.

Inteko ishinga amategeko yari yemeje ko Jacob Oulanyah azashyingurwa hakoreshejwe miliyaridi ebyiri n’igice.