Ijambo rya Perezida Kagame mu Muhango wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994

Mbere na mbere, ku munsi nk’uyu, isaha, umunsi, icyumweru, umwaka… ubu turibuka ku nshuro ya 28, nta magambo yo kuvuga tuba dufite; atari uko tudafite uburenganzira bwo kuvuga nk’uko bamwe bajya babivuga. Ba bandi bavuga ngo nta bwisanzure buri mu gihugu cyacu: Ibi ni umwanda. Ni ibintu bidasobanutse.

Ariko impamvu yo irasobanutse. Tekereza nibura ku buhamya tumaze kumva, uko abantu bahigwaga, amanywa n’ijoro, kubera abo bari bo, ndetse bamwe muri bo bakiri bo uyu munsi.

Tekereza kandi kuri bamwe muri twe twari dufite intwaro. Iyo twemera kwihorera, natwe tukica abari bishe abantu bacu. Mbere na mbere, twari kuba turi mu kuri iyo tubikora. Ariko ntitwabikoze, ahubwo twarabarinze.

Bamwe muri bo baracyariho uyu munsi, baracyaba mu mazu yabo, mu midugudu bari batuyemo. Abandi bari mu buyobozi, abandi bakora ubucuruzi. Kandi ni bamwe mu babigizemo uruhare, cyangwa bafite uko babyungukiyemo. Ntacyo twabatwaye.

Nyamara, hari abatinyuka kutuvugaho ibyo bashaka byose, cyangwa bakadukorera ibyo bakora byose baturwanya, na n’ubu. Ariko mureke mbabwire, turi igihugu gito, ariko turakomeye cyane mu butabera, kurusha ndetse bimwe muri ibi bihugu binini kandi bikomeye, ariko mu butabera ugasanga ari byo bito cyane.

Abo nta masomo bafite yo kwigisha uwo ari we wese, kuko bagize uruhare muri aya mateka yatumye abarenga miliyoni barimbuka. Ni bo ba nyirabayazana. Abanyarwanda bo icyo bakoze ni ugushyira mu bikorwa, bica bagenzi babo. Ni bo babaye intandaro y’ibyo byago n’ibibazo twagize. Ni nayo mpamvu bataduha amahoro. Baba bashaka guhisha urwo ruhare rwabo. Bahora bashaka guhisha uko guceceka bagize mu gihe amamiliyoni y’abantu hano mu Rwanda, bo bifuzaga ko babavugira, bari bakeneye ko ibyabaga bimenyekana, bifuzaga ko babatabara.

Amaherezo rero, inkuru isigara ni iy’ibyo basanzwe bivugira, ngo murabona Abanyawanda, abanyafurika basanzwe bicana. Ngo baricana hagati yabo, bityo ngo nta muntu uvugisha ukuri, ngo twese turi bamwe. Nyamara twese si ko tumeze. Ni na yo mpamvu tutishe abandi miliyoni imwe, hejuru ya miliyoni imwe twabuze yishwe n’abo bicanyi.

Bamwe muri abo bicanyi banakomeje gukingirwa ikibaba na bimwe muri ibyo bihugu byirirwa bivuga ubutabera, bitanga amasomo ku butabera. Reka tube turetse ubwo butabera twivugire ibindi.

Bavuga kuri demokarasi, bavuga n’ibintu byose bashaka. Uko mbizi, hariho uburyo butatu bw’imiyoborere ku isi: Uburyo bumwe ni ibyo bita demokarasi, ubundi ni ibyo bita kuyoboza igitugu, nyamara hagati aho, uburyo bwa gatatu batajya bavuga kandi bufite imbaraga, ni uburyarya. Ni ubwo buryo butatu.

Nta bantu b’ingenzi kuturusha babaho, nta bantu bafite ubuzima bufite akamaro kuruta ubwacu babaho. N’ubwo ubuzima bwacu bwangiritse bikabije, bwapfushijwe ubusa nk’uko ubu buhamya bwatanzwe n’uyu musore bwabigarutseho. Ibi byose ndabivuga ngo urubyiruko rwacu rubimenye. Yego, abavutse icyo gihe ubu bafite imyaka 28. Urwo rugendo rw’ubuzima barukuyemo amasomo ashingiye ku mateka yacu.

Amateka y’iki gihugu, igihugu usangamo abagabo n’abagore bafite ubutwari budasanzwe, wabita intwari niba ubishaka. Ariko njye iryo jambo sinkunda kurikoresha aha, n’icyo risobanura, kuko nta ntwari mu mateka mabi nk’aya.

Kuko iyo uvuze ubutwari aha, uba wibukije ibihe bibi cyane twarimo, ku buryo byasabaga intwari gukora ibyo bakoze, gukora ibikwiye, gukora ibyiza ngo bikize bo ubwabo, kandi ngo banarengere abandi muri ibyo bihe bibi cyane byariho.

Njya nibaza nti: Ahari icyiza si ukugira intwari, ahubwo ni ukutagera mu bihe by’amage bituma haboneka intwari byanze bikunze nk’ibyo twe twanyuzemo.

Dufashe urugero mu mateka yacu. Umuntu yakwitwa intwari ate mu gihe twabuze abantu barenga miliyoni, abantu benshi barishwe kurusha abakize cyangwa abo twashakaga gukiza? Ibi bisobanuye ko tutagakwiye kugira intwari. Kuko iyaba twaragize uburyo bwo kurema intwari; nibura byari kugenda neza.

Ikindi kibazo ngira kuri iri jambo ni uko ushobora no kwihimbira intwari. Ushobora guhitamo kubatiza umuntu runaka intwari, cyane cyane iyo uri igihangange. Ushobora kurema intwari ndetse n’ugerageje kuzamura impaka ukamucecekesha. Ni ibyo navugaga mvuga ko abakomeye bakomeye, ariko ari bo bato mu butabera.

Bavuga ubwisanzure, ariko bakanahimba inkuru zitari zo ku bantu, ku Rwanda, kuri Jenoside. Wanagerageza kubagisha impaka, ugerageza kubereka gihamya – ndetse banazi neza ko bafite ubushobozi bwo kubwira buri wese kutaguha umwanya wo gutanga ibitekerezo byawe, kwisobanura no kujya impaka. Nyamara aba ni bo usanga bashinja abandi kutagira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Ariko ibyo mvuga ntibyabaye kera. Oya, n’ubu biraba. Bashaka amazina yabo… bamwe mu bihangange bahimba inkuru zitari zo kuri twe, ku Banyarwanda, kuri Jenoside, ku mateka yacu, ndetse iyo umuntu ashatse kuvuga ko atari byo, ko bimeze bitya, ko ukuri ari uku; uzasanga bameze nk’abemeranyijwe ubwabo kutakumva, kandi mu nzira zose wari kunyuzamo ukuri n’igisubizo; kubera ko bafite ibyo bashaka kumva. Ibyo akaba ari byo byumvwa na buri wese.

Ariko ntuzibeshye kuri iki gihugu. Iki gihugu cyacu, n’ubwo ari gito, ba nyiracyo nti turi bato na mba.

Nk’uko twabikoze kera, tuyobowe n’ukuri n’icyiza, nk’uko tutigeze dukoresha uburyo twari dufite ngo twice abishe abacu

Murabizi, mushobora gutekereza, na ba bantu bashidikanya ku butabera bwacu. Ariko mu Rwanda; mu Itegeko Nshinga ryacu, mu mategeko atandukanye tugenderaho, hakuweho igihano cy’urupfu, igihano cyo kwica. Nyamara bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyamanika abantu cyangwa kubicisha amashanyarazi. Barabikora.

Mu by’ukuri, kuba twe twaratekereje tukanakuraho igihano cy’urupfu mu gihe twari dufite abantu benshi ubona banakwiye kumanikwa kubera ibibi bakoze; kuba ibyo bihugu bitabasha gushishoza ngo binarebe ayo mahitamo twakoze, binatuma batanabona ko u Rwanda ari igihugu gifite ubutabera buhamye. Turi igihugu kigendera ku mategeko kuko iyo tuba tutabyemera dutyo ntituba twarakoze ibyo twakoze.

Nta gahato twashyizweho. Ntihakagire umuntu ubabwira ibinyoma. Ibyo twabikoze ku bwacu. Ntabwo ari ukubera ko hari abadushyizeho igitutu. None se ni nde wari kudushyiraho igitutu adusaba kureka gukora ibyo bo bakora?

Noneho tunafite abantu twababariye bifitanye isano n’aya mateka. Byagenze bite? Twabyumvise mu buhamya, abantu babigizemo uruhare, banakomeza kubigiramo uruhare n’uyu munsi, bakanibagirwa ko mu by’ukuri twanabababariye.

Barababariwe rero. Baburanishijwe n’inkiko, bahamwa n’icyaha, bafungwa imyaka myinshi, ariko mbere yo kurangiza ibihano byabo turabababarira.

Ukagira utya ukumva ngo aba ni bo bantu bitwa ko bashaka kuzana demokarasi mu Rwanda. Ni urwenya gusa. Ababigerageza bibeshye aho babikorera. Turi mu gihugu kituzi, kizi amateka yacu. Turiyizi. Ibyo dushoboye n’ibitugoye turabizi, kandi dufite imbaraga zihagije zo kurwanirira iki gihugu n’abagituye.

Abo bantu bazenguruka hirya no hino bavuga ibitagira agaciro buri munsi, bagomba gufata akanya bakibuka ibintu nk’ibi tuvuga uyu munsi. Kandi mu by’ukuri na bo bibuke ko aya mateka yacu yatugize abandi bantu. Abana bacu, abuzukuru bacu, dufite inshingano zo kumenya neza ko babyumva, kandi ko bumva neza inshingano bafite mu kubungabunga iki gihugu n’abagituye.

Ariko tuzi byinshi, birimo no kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Nta bushobozi dufite bwo kubihagarika cyangwa kubibuza kubaho. Ariko dufite imbaraga zo guhangana na byo. Bitubaho buri munsi ariko bamwe muri twe biduha amahirwe yo kubibutsa ibi byose.

Sinarangiza ntashimiye abayobozi b’igihugu cyacu, abaturage b’igihugu cyacu, urubyiruko rukibonamo ko ari ibiremwamuntu ukurikije ibyababayeho. Ni ukuri ntangazwa cyane no kuba tugifite abantu nk’abo bagifite imbaraga zo kubaho ubuzima nk’ubwo ibiremwamuntu bikwiye kuba bibaho.

Ariko igikomeye cyane ni aya masomo akomeye kandi mabi adakwiye kutubera impfabusa. Mu myaka 28 ishize, buri mwaka uhise utuma turushaho gukomera no kuba abantu bazima. Kugira ngo tube abo twifuza kuba bo, nitwe dukwiye guhitamo, nta wundi ukwiye kuduhitiramo icyo twaba cyo cyangwa uko dukwiye kuba turi ho.

Mbere ya byose wowe ubivuga uravuga ibigaragara. Ibyo uvuga ni ibyigaragaza, ariko twe, hano turimo kuvuga ibindi.

Benshi murabizi ko hano hari abantu bitwaga inyenzi. Izina inyenzi ryitwaga itsinda ry’abantu. Ababicaga, babaga barimo kwica inyenzi. Ibi ni byo bavugaga kandi babivugiraga mu ruhame. Kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gute bitari byo? Wabigiraho ikibazo ute? Byagibwaho impaka bite? Kereka ubaye ufite ikindi kibazo.

Iki ni cyo giha icyuho aba bajenosideri batangira kuvuga ko baharanira demokarasi, abo bantu ngo baharanira demokarasi, bashaka kuyizana mu Rwanda, mu Rwanda rudafite demokarasi, rudaha abaturage umudendezo wo kuvuga ibyo batekereza, rudafite buri cyose gikwiye ikiremwamuntu.

Ariko ukora iki iyo umuntu agututse? Urabyakira, kuko ni byiza kutamusubiza. Urabyakira ubundi ugakora icyo wowe wumva ko gikwiriye. Isomo rero urubyiruko rwacu rugomba kwigira ku gihugu cyacu ni iri: Mureke dukore ibyo dukeneye gukora, tube abo dushaka kuba bo, ibindi ni urugamba. Kandi ni urugamba tugomba kurwana bya nyabyo.

Murakoze cyane.