Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Nkoto, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022.
Umunani muri bo bajyanwe kuvurirwa mu Bitaro bya Remera Rukoma, abandi bajyanwa kuri CS Kamonyi.
Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n’imodoka y’ikamyo y’imwe muri sosiyete z’Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi.
Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye IGIHE ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.
Ati “Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka umunani zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.’’
Amafoto y’iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abantu bakomeretse cyangwa niba hari abayiguyemo.