Perezida Kagame yahuye na mugenzi wa Uganda Perezida Museveni

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi wa Uganda Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mbere yuko hasinywa amasezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya.

Perezida Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.

Ntiharatangazwa ibyo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriyeho ariko harakekwa  ko bagarutse ku ntambwe imaze iminsi itewe mu kunoza umubano hagati ya Kigali na Kampala.

Aba bakuru b’ibihugu ni ubwa mbere bahuye imbona nkubone nyuma y’ukwezi u Rwanda na Uganda byemeje ifungurwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Perezida Museveni baherukaga guhura imbona nkubone muri Gashyantare 2020, ku mupaka wa Gatuna mu biganiro byari bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.