Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko inzitizi ziri mu gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside zirimo kwimuka bya hato na hato, guhindura imyirondoro no kubeshya ko bapfuye nk’ibituma bikigorana gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari hanze y’igihugu.
Nk’uko bigaragazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ari narwo rwego rufite mu nshingano gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umubare wa dosiye zimaze koherezwa mu bihugu byo mu nguni zose z’Isi zisaba gukurikirana abanyarwanda babirimo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uracyari munini ukurikije abatawe muri yombi bakoherezwa mu nkiko z’u Rwanda cyangwa ababuranishijwe n’inkiko z’ibihugu barimo.
Bwana Faustin Nkusi ni umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Ati “Zigera ku 1.147 mu mpande zitandukanye, muri afurika, i burayi amerika n’ahandi. Hari aboherejwe mu bihe bitandukanye bagera kuri 28 boherejwe kugira ngo bazaburanishwe mu Rwanda ndetse n’aboherejwe kugira ngo bazarangize ibihano. Hari n’ababuranishwa hanze bageze kuri 24, hari abagiye baburanishwa n’ibihugu bitandukanye harimo ububiligi, za Canada. ”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yo iributsa amahanga ibicishije mu butumwa yageneye abahagarariye ibihugu by’abo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ko mu mwaka wa 2014 akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kafashe umwanzuro wo gusaba ibihugu byose binyamuryango bya Loni, gukurikirana abanyarwanda babicumbitsemo bakekwaho kugira uruhare murin Jenoside yakorewe Abatutsi.
“Hari ibyemezo Mpuzamahanga byafashwe, tuvuge icyemezo cy’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku Isi cyafashwe muri 2014 gisaba buri bihugu kigize ONU gukurikirana abakoze Jenoside bagihungiyeho. Ibihugu bidafite amategeko ahana Jenoside nabyo bikayashyiraho, hanyuma no kugira ubufatanye mu guhana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.” Dr. Jean Damascene Bizimana ni Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Icyakora ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo buzirikana ko usaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari hanze bagezwa imbere y’ubutabera, ari nawe ugomba kubishyiramo imbaraga.
Gusa bwana Nkusi Fustin uvugira ubushinjacyaha, aragaragaza za birantega zituma itabwa muri yombi ryabo, rigenda biguru intege cyane cyane kubari ku mugabane w’Afurika.
Izo birantega zirimo abimuka bya hato na hato, abahindaguranya imyirondoro n’ababeshya ko bapfuye nyamara bakiriho.
Ati “Usaba niwe uba ufite uruhare runini kugira ngo uvuge uti ukekwa ari muri icyo gihugu , aho atuye , dore ibyo akora . iyo amenye ko ariho ashakishwa ashobora no kwimuka akava muri icyo gihugu akajya no kindi. Hari n’igihe ushobora gutanga amazina yakoreshaga mu Rwanda ugasanga aho ari yaranayahinduye.”
Yakomeje agira ati “Hari n’abakora amatangazo bakavuga ko banapfuye, itangazo rikajya ku mbuga nkoranyamabaga, amaradio n’amateleviziyo ko kanaka yitabye Imana. Ibyo byose ni amayeri baba bakoresha, rimwe na rimwe hari n’igihe duhura n’ibibazo bitandukanye, nk’ibihugu byo muri Afurika buriya kugira ngo umenye ahantu umuntu aribiranagorana.”
Uretse Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahungiye mu mahanga bikaba ari ihurizo rikomeye kubageza imbere y’ubutabera, hari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu bice bihana imbibi n’u Burundi, bakomeje gusaba ko Abarundi bari bahacumbitse bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera na bo bagahanwa.
Tito DUSABIREMA