Kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikosa ryatuma amateka yisubiramo– Gen. James Kabarebe

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen. James Kabarebe asanga kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikosa ryatuma amateka yisubiramo mu gihe kiri imbere.

Ibi Gen. Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  Ni umuhango wahurije hamwe abakozi b’ibigo bya Leta birimo  Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), n’Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta(OAG).

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano Gen. James Kabarebe yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, ingaruka ku mutekano w’Igihugu n’imibanire n’amahanga, n’inshingano za buri wese mu kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko urugendo rw’ubumwe rwatangiye ubwo Perezida Paul Kagame yabumvishaga ko batagombaga kwihorera ahubwo bagashyira imbere kubaka igihugu.

Yagize ati “Njyewe nzi ko na bagenzi banjye twari turi kumwe, n’abandutaga mu ma grade (ipeti), abo twanganyaga cyangwa abo narutaga, nta numwe…inzira yari kuba imwe gusa, barica turica kugeza igihe tuzamparanira ni uko byari kumera…Buriya no mu mateka y’Isi muzabirebe, iyo byakomeye cyane ni umuntu umwe uza akagobotora ikintu, Perezida yagobotoye ikintu kitagobotoka.”

Agaruka ku nshingano za buri wese mu kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, yabibukije ko kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba ari amakosa akomeye kandi byatuma yakongera kuba mu gihe kizaza, bityo ko kwibuka ari ngombwa kuri buri mu nyarwanda.

Yagize ati “Kamere muntu ni mbi cyane abantu bakunda kwibagirwa,  Kwibagirwa amateka yacu, ni ryo kosa rikomeye abanyarwanda dushobora gukora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kwibagirwa bishobora gutuma twongera kwisanga mu mateka mabi twanyuzemo.”

Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n’umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze mu izina ry’abakozi basaga 1,500 bakora muri ibi bigo, yagaragaje ko kuganirizwa n’abasobanukiwe urugendo rwo gutera imbere ku Rwanda, bibasigiye umukoro wo gukora neza kurushaho mu nshingano bafite nk’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Nk’umukozi cyangwa nk’ibi bigo dukorera hano muri iyi nyubako, mu byukuri bitwongerera imbaraga. Niba ari mu gukusanya imisoro, niba ari mu matora, niba ari mu kugenzura imari ya Leta, tukavuga tuti turashaka kubaka u Rwanda rumeze  gutya kuko aho turi kuva ni kure, ariko kandi hari n’ahandi henshi dushaka kugana kandi heza kurushaho.”

Mu bindi byagarutsweho na Gen. James Kabarebe, ni ubutwari bw’ingabo zari iza RPA bwo kwemera gukorana n’izari iza EX-FAR kandi zaragize uruhare mu yicwa ry’Abatutsi muri 1994, ngo ibyo byabagaragarije ko u Rwanda rushobora kongera kuba igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Kanda muri video ukurikire ikiganiro cyose cya Gen. James Kabarebe

CYUBAHIRO GASABIRA Gad