Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Congo

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 yagiriraga muri Repubulika ya Congo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022.

 Ku kibuga cy’indege yaherekejwe na mugenzi we wa Congo Denis Sassou Nguesso.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo rusize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano umunani y’ubufatanye i Brazzaville mu Murwa Mukuru wa Congo.

NI Amasezerano mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, ni umuhango wayobowe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko ayo masezerano agamije kurushaho gushyigikira ubutwereran bw’ibihugu byombi nk’uko byagaragajwe mu itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi.

Kuri uyu munsi kandi Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso bagiranye ibiganiro mu muhezo, ni ibiganiro byabanjirije indi nama yahuje abandi bayobozi bahagariye ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi, rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

Ubukungu bwA Repubulika ya Congo bushingiye ahanini ku bucurukuzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse guhera mu 2015 bwaragabanyutse kubera ihanantuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.