Ruswa ivugwa mu ishyirwa mu myanya y’akazi kuki idasesengurwa? -Abadepite

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite barasaba ko urwego rw’umuvunyi rukurikirana ruswa ivugwa mu gushyira abarimu mu kazi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo  yashyize hanze raporo ivuga ko mu barimu 23,617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4,087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bakagezemo.

Ni ikibazo cyakuruye impaka ndende hirya no hino, aho hari abarimu bazamuye ijwi bavuga uburyo bitumvikana ko hari abashyirwa mu kazi batazi uko bakagezemo hari abari bakwiye gushyirwamo bari mu gihirahiro.

Aba bari mu baherutse kuganira n’umunyamakuru wa Flash.

Umwe yagize ati “Imyanya isohotse twaje gusanga hari abagiye mu kazi bakoze nyuma yacu, tutazi igihe bagiriyemo.”

Undi yungamo ati “Ariko ikintu cyatubabaje cyane ni uko hari Akarere usanga umuntu ufite amanota 70 bamuhaye akazi, undi  mu kandi Karere ufite 98 ku ijana nta kazi baramuha.”

Ni ikibazo cyakunze kugarukwaho mu itangazamakuru, hibazwa niba nta ruswa yaba irimo mu gushyira aba barimu mu myanya, utayitanze akaba akomeza kuba ariwe usiragizwa.

Cyongeye kugarukwaho mu isesengura rya raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2020/2021, na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2021/2022 mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, aho hari Abadepite bibajije impamvu iki kibazo cya ruswa cyakunze kuvugwa mu gushyira abarimu mu myanya kitagarutsweho kandi gihangayikishije.

Yagize ati “Kohereza abarimu mu kazi mu myanya bakwiye kwigishamo habamo rero ibibazo bya ruswa, kandi nziko bizwi n’abantu benshi. Sinzi rero impamvu mu isesengura ry’iyi raporo y’urwego rw’umuvunyi, kuki bitashyizwemo ngo bivugweho? Ese komisiyo aya makuru ntayo ifite? Barayaganiriye se babona nta gaciro icyo kibazo gifite?”

Vice Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Mukamana Elizabeth, avuga ko nka komisiyo yaganiriye n’Urwego rw’Umuvunyi kw’iyi raporo mbere y’uko igezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko icyo kibazo ntacyo basanze muri raporo bajyejejweho n’Umuvunyi ariko ko cyakurikiranwa kigashakirwa amakuru.

Ati “Mu rwego rwo kuvugurura uburezi abarimu bakwiye kujya bashyirwa mu myanya nk’uko bikwiriye. Icyo cya ruswa ntacyo twabonye muri raporo twajyejejweho n’umuvunyi, ariko n’ikigaragara ubwo twazashaka uko tukiganiraho.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko aya makuru ntayo rwagejejweho kugira ngo rubikurikirane, ariko rugasaba uwaba afite aya makuru kuyageza ku nzego zishinzwe gukumira ruswa kugira ngo ababa babikora babiryozwe.

Mukama Abbas Umuvunyi Wungirije ati “Abarimu bahuye nicyo kibazo ni ukubashishikariza aho bari guhamagara bakatugezaho icyo kibazo cyangwa babwire izindi nzego zibishinzwe  bikamenyekana hakiri kare, bitaranagera aho umuntu adahabwa akazi yatsindiye tukabikumira.”

Muri iyi myaka 3 ishize hari ibyagiye bitangazwa bitunga agatoki ko mu gushyira abarimu mu myanya y’akazi ko haba harimo ukuboko kwa ruswa, nko kwambura inshingano zari zifitwe n’uturere zo gushyira abarimu mu kazi zigasubizwa  Minisiteri y’Uburezi kubera ibibazo byo gusaranganya abarimu mu turere na ruswa yavugwaga mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo  muri raporo yayo ya 2020/2021 yagaragaje ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo cyangwa hari indonke batanze kugira ngo bayishyirwemo, abayikwiriye bakomeze mugihirahiro.

Kubona ibigo mu buryo buboroheye ku banyeshuri no kubarimu nibyo ubushakashatsi ku miterere ya ruswa bwa 2021, byashingiye mu kugaragaza ko serivisi z’uburezi ziza ku mwanya wa Kane mu zifite ibyago byinshi byo kugaragaramo ruswa n’ijanisha rya 13%.

Yvette UMUTESI