U Rwanda rwakiriye abarimu 45 bazifashishwa mu kwigisha igifaransa

Abarimu 45 bahawe u Rwanda baturutse mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa mu rwego rwo gufasha bagenzi babo bo mu Rwanda kumenya uru rurimi no ku rwigisha neza.

Aba barimu bahawe u Rwanda baturutse mu bihugu 11 biri muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa birimo Gabon, Cameroon, Uburundi, Cote d’ivoire, Benin, Maroc, n’Ubufaransa  baje binyuze mu mikoranire iri hagati y’urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze na OIF aho bagiye guteza imbere imyigishirize y’uru rurimi ndetse bakanatoza abandi barimu barimu bo mu Rwanda uburyo bunoze bwo ku kigisha

Mugenzi Leon Ntawukuriryayo Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, avuga ko gushyira aba barimu mu mashuri bizongerera ubushobozi  abarimu bigisha igifaransa bikazanafasha n’abanyeshuri kurumenya kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo .

Mugenzi ati “Icya mbere aba barimu bazadufasha ubumenyi bw’abarimu buziyongera bifashe abanyeshuri bacu, bigishe n’ururimi rw’igifaransa mu mashuri, aba barimu barimo ibyiciro bibiri abazafasha abarimu bacu kumenya urwo rurimi n’abazigisha abanyeshuri,abarimu bavuga ururimi rw’igifaransa neza. Iyo tubashyize muri aya mashuri tuba tugira ngo abarimu bacu bamenye ururimi rw’igifaransa neza bazafashe abanyeshuri bazigisha mu mashuri y’incuke n’amashuri abanza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Gaspal Twagirayezu, yavuze ko iyi  gahunda yo kuzana aba barimu izazamurira ubumenyi abarimu bigafasha n’abigishwa kumenya neza uru rurimi.

Yagize atiIbyo bigisha turagira ngo bizafashe abarimu bacu, iri ni itsinda rya kabiririje  mu Rwanda irya mbere rimaze imyaka ibiri hano kandi bamaze gutanga umusarura. N’iyo baje badufasha no mu zindi gahunda,ni gahunda izadufasha yongerere abarimu bacu ubumenyi n’abanyeshuri bigisha batere imbere mu mivugire n’imikoreshereze y’uru rurimi.”

Madame Nivire Khaled Umuyobozi w’ururimi rw’igifaransa mu muryango mpuzamahanga  w’ibihugu bikoresha   ururimi rw’igifaransa OIF ushinzwe guteza imbere ururimi, avuga ko aba barimu baje mu Rwanda bagamije guteza imbere imivugire n’imikoreshereze yacyo

Ati“Gahunda yo kuzana aba barimu mu Rwanda igamije guteza imbere ururimi rw’igifaransa mu bihugu biri muri uyu muryango, twazanye  abarimu  bafite ubumenyi buhagiye mu mivugire no mu mikoreshereze y’igifaransa kugira ngo bafasha u Rwanda mu kunoza imivugire  n’imikoreshereze yarwo. Aba barimu bazashyirwa mu mashuri atandukanye arimo ayigisha ubwarimu azwi nka za TTC no mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ubutumwa naha abavuga ko ururimi rw’igifaransa rukomeye ni uko ari ururimi rwiyubashye kandi rukoreshwa ku isi hose kuko ruri mu ndimi ziri ku rwego  mpuzamahanga.’’

Guverinoma y’u Rwanda ni  yo izajya yishyura aba barimu mu myaka ibiri bagiye kumara mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze REB kivuga ko ingengo y’imari irenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ni yo izakoreshwa  ,aba barimu bakazaba bari mu mashuri yigisha ubwarimu azwi nka za TTC ndetse ko bazajya bafasha n’abarimu bari mu bigo byegeranye batanga amahugurwa ajyanye n’imivugire ndetse n’imikoreshereze y’ururimi rw’igifaransa.

AGAHOZO AMIELLA