“Abamotari bagabanye impanuka bareke kwinubira ikiguzi cy’ubwishingizi”:BNR

Banki nkuru y’u Rwanda ari nayo ifite mu nshingano ubugenzuzi bw’imari z’ibigo bitanga serivizi z’ubwishingizi iravuga ko kugira ngo ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bwa moto zitwara abagenzi bikemuke ari uko abatwara izo moto ubwabo bahindura imikorere bakagira uruhare mu kugabanya ibyago by’impanuka bakora mu muhanda.

Ibyago byinshi by’impanuka zibera mu muhanda bigafatwa ko moto ari zo nyirabayazana,Banki nkuru y’u Rwanda ibisobanura nk’ibituma amafaranga y’ubwishingizi atangwa na moto akomeje kuzamuka kandi Kompanyi z’ubwishingizi zikaba zigengesera gutanga iyo serivisi kubera gutinya ibihombo.

Icyakora abatwara abantu n’ibintu kuri moto  bo bahakanye kuba nyirabayazana w’impanuka zibera mu muhanda zituma ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo bihenda.

Aba bamotari nibura nta n’umwe uri munsi y’imyaka 10 akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali baragaragaza uko igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo cyagiye kizamuka kugeza magingo aya.

Umwe yagize ati”nkitangira aka kazi ndumva assurance twarayishyuraga makumyabiri na bine n’uduceri,ubu ngubu iyo mperuka kugura nayiguze ibihumbi ijana na mirongo itanu n’imisago.”

Abamotari barashinjwa kuba ba nyirabayazana b’izamuka ry’ubwishingizi bwa moto kubera impanuka zakwirindwa

Undi yunzemo ati”ninjira mu kimotari assurance twayiguraga mirongo ine na bibiri ku mwaka,none ubu turayigura ijana na mirongo itanu na bitatu.”

Uku kuzamuka kw’amafaranaga atangwa n’abafite ibinyabiziga bya moto ngo byishingirwe bifatwa na Banki nkuru y’u Rwanda nk’ibiterwa n’uko utanga ubwo bwishingizi ari umucuruzi kandi ugomba kunguka uko byagenda kose.

Bwana John Rwangombwa  guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu ati”undi assurance n’ubucuruzi,ibigo by’ubwishingizi byaje gucuruza ,ariko iyo igicuruzwa kitunguka ubundi ntawugicuruza.”

Banki nkuru y’igihugu inafite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibigo by’ubwishingizi igaragaza ko uko gutinya ibihombo ari nabyo bituma bisa naho Companyi imwe ari yo ifatwa nk’iyahariye isoko ryo guha ubwishingizi moto zitwara abagenzi mu Rwanda.

John Rwangombwa, umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu, asanga abamotari bakwiye kugabanya impanuka bateza kurusha gusakuza ko ubwisjhingizi bwiyongereye /Photo IGIHE

Bwana John Rwangombwa yakomeje ati”abacuruza icyo bakoze ,baravuze bati aho kugira ngo tujye mu bintu duhomberamo reka tubyihorere,kuko nitujya kubishyiraho igiciro ntabwo byashoboka,so kuba radiant rero yarakomeje kuhanyanyaza ubwo bafite uko babara imibare yabo,ariko mu byukuri ikibazo gihari gikomeye cyane ni impanuka ziterwa na moto zigahombya ibigo by’ubwishingizi,bigatuma ibyo bigo bibihunga.”

Ishyirahamwe  ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ryo rigaragaza ko nta mbibi zashyizweho zituma abafite moto zitwara abagenzi birundira ku kigo kimwe kuko mu bigera kuri 12 bikorera mu Rwanda 9 muri byo bitanga ubwishingizi rusange bivuze ko bashobora no kwakira abafite moto zitwara abagenzi.

Denise Rwakayija umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ati”icyo tuzi neza ni uko koko hari ibigo byinshi bitanga ubwishingizi kuri za moto,ariko kuba radiant ariyo iganwa n’abamotari benshi birashoboka ko hari imikoranire bafitanye kandi umuclient abafite uburennganzira bwo gushaka aserivice mu kigo ashaka.”

Banki nkuru y’u Rwanda yo irerura ikavuga ko izamuka ry’ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto zitwara abagenzi gifitanye isano n’imyitwarire y’abamotari mu muhanda mu buryo Bwana John Rwangombwa uyobora BNR akomeza asobanura.

Ati”aho gusakuza ngo issurance zirabahenda nabo nibagabanye impanuka bakora kuri za moto bigatera ibihombo ku bigo bitanga ubwishingizi.”

Abatwara ibintu n’abantu kuri moto nk’akazi bo ntabwo bemeranywa na Guverineri John Rwangombwa.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi ryo ryemera ko iyo uwashinganishije akomeje kugaragaza ko icyo yashinganishije kigaragaza ibyago byinshi bishobora kugira ingaruka ku giciro Denise Rwakayija uyobora iryo shyirahamwe niwe ukomeza.

Mu 2019,  sosiyete y’ubwishingizi ifatwa nkaho ariyo yonyinye iha ubwishingizi moto zitwara abantu n’ibintu ivuga ko  yinjije miliyari na miliyoni 490 Frw ariko hishyurwa miliyari 3,6 mu mpanuka.

Mu gihe Mu 2020 ho yishyuwe miliyari 3,9 Frw mu gihe ayo yinjije avuye mu bwishingizi bwa moto yari miliyari 1,2 Frw.

Impuzamashyirahamwe ya Koperative zibumbiye hamwe abamotari mu Rwanda yijeje abanyamuryango ko izashyiraho Sosiyete yayo y’ubwishingizi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi.

Tite Dusabirema