Nyanza:Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu mudugudu wa Kimiyumbu mu Kagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo hari umugabo witwa Nyabyenda Vincent w’imyaka 32 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gupfobya Jenosidw yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yagikoze ubwo mu isambu y’uwitwa Mukampazimaka Anné Marie w’imyaka 61 y’amavuko habonekagamo umubiri w’umuntu bivuzwe n’uwitwa Bernard wahatishije ubwo yarimo ahahinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ukekwaho icyaha nawe yigeze kwatisha uriya murima.

Ati“Yabwiye amagambo arimo ipfobya rya jenoside yakorewe kandi bigaragara ko nawe uwo murima yigeze kuwukodesha kandi hari n’ibimenyetso bigaragaza ko uwo mubiri hari ukundi ushobora warabonetse”

Itangazamakuru rya Flash ryamenye amakuru ko ukekwa yabwiye Bernard ngo ni ikigoryi ngo uriya mubiri yabonye yabivugiye iki?
Yawerekaniye iki? Ngo iyo abyihorera byarikumutwara iki?

Ubu ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Mukingo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, busaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bigira ingaruka zikomeye, kumuryango ndetse n’iterambere ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge

Théogène NSHIMIYIMANA