Kenya: Moi Kibaki yasezeweho bwa nyuma kuri stade ya Nyayo

Imbaga y’abanya-Kenya bari kumwe n’Abakuru b’ibihugu bagera ku 10, iteraniye kuri stade ya Nyayo muri Naiorbi, mu muhango wo gusabira no gusezeraho bwa nyuma uwabaye perezida wa 3 wa Kenya Moi Kibaki, uzashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, ni mu gihe Leta ya Tanzania yo yashyizeho iminsi ibiri yo kumwunamira.

Ni umuhango watangiye Saa 8 z’igitondo cya Nairobi byari Saa 7h00 za Kigali mu Rwanda, ni umuhango  uza gusozwa Saa munani biraba ari  Saa Saba za Kigali.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, yatanze amakuru ko abakuru b’Ibihugu bya Afurika bagera ku 10 barimoCyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Sahle-Work-Zewde wa Ethiopia n’abandi, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr.  Edouard Ngirente.

Uyu muhango wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Commonwealth umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza Patricia Scotland.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemeje ko kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu ari iminsi yo kunamira no guha icyubahiro Mwai Kibaki .

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Tanzania, rivuga ko ibendera ry’iki gihugu ryururutswa kugera mu cya kabiri muri iyi minsi ibiri.

Perezida Suluhu yasabye abaturage be kwereka abanya-Kenya ko bifatanyije muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

Suluhu ntabwo azajya muri Kenya mu muhango wo gushyingura Mwai Kibaki ariko azahagararirwa na Visi Perezida we Philip Mpango.

Kibaki yapfuye tariki 22 Mata 2022, afite imyaka 90 y’amavuko .

Umuhango uri kubera muri Stade ya Nyayo, ni Misa yo kumusabira no kumuherekeza ku rwego rw’Igihugu.

Moi Kibaki araherekezwa kandi akazashyingurwa mu buryo bwa gisirikare.

Biteganijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, mu rugo rwe ahitwa Othaya muri Nyeri.

Umurambo wa Moi kibaki wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro unyuzwa no mu ngoro y’umukuru w’Igihugu, aho yabaye igihe cy’imyaka 10.

Ahagana Saa 8h00 za Kigali, niho umurambo we wakuwe mu biro by’umukuru w’igihugu werekezwa kuri stade ya Nyayo.

Abasirikare ba Kenya nibo bari guherekeza umurambo kuva mu buruhukiro kugera muri stade.

Ni umuhango uyobowe na band ya gisirikare, iherekejwe n’aba-offciers mu gisirikare cya Kenya, abarwanira mu mazi no mu kirere.

Perezida wa Kenya Uhurru Kenyatta na Madamu we Mama Margaret Kenyatta bageze muri Stade ahagana Saa 9h45 za Kigali .

Stade ya Nyayo isanzwe yakira abgera ku bihumbi 30.000 yuzuye, abayirimo barakurikirana umuhango n’indirimbo z’amakorali anyuranye  aririmba Misa.

Kuri uyu wa Gatandatu umurmabo wa Moi Kibaki uzerekezwa aho uzashyingurwa i Othaya, isanduku izaba ari ibirahuri gusa, abaturage bashobora kuwubona.

Kennedy Kihara, umunyabanga mu biro bya Perezida yavuze ko abagera ku bihumbi 15.000 bitabira umuhango wo guhsyingura, ariko batazemerewa kugera mu rugo, ahanyuma Kibaki azaruhukira.

Emilio Stanley Mwai Kibaki yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.