Nta gikozwe urubyiruko rwo mu mahanga rushobora kuzaba ikibazo ku Rwanda- Senateri Evode

Senateri Evode Uwizeyimana, asanga habaye nta gikozwe urubyiruko rwiga cyangwa rutuye hanze y’u Rwanda, rushobora kuzaba ikibazo ku Rwanda ngo kuko ruhura n’abababwira amateka y’Igihugu atari yo.

Ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga hatambuka ubutumwa bw’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikorwa n’abari hanze y’Igihugu.

Aha niho Senateri EvodeUwizeyimana wanabaye mu mahanga igihe kinini, ahera agaragaza ko urubyiruko rwiga cyangwa rutuye mu mahanga biba byoroshye kurubeshya rugahabwa amateka agoretse, kandi ko bishobora kuzaba ikibazo ku gihugu mu myaka iri mbere mu gihe nta cyaba gikozwe hakiri kare.

Yagize ati “Ugasanga umunyeshuri ariga nko muri Stanford University, iyi ni Kaminuza ikomeye cyane. Aba rero nibo bahanga b’ejo hazaza bazaba bafite ubumenyi, bafite amafaranga, ntekereza ko habaye nta gikozwe baba ari threat (imbogamizi) ku gihugu mu gihe kizaza.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe mu rubyiruko rwiga mu mahanga niba babasha kubona uko bigishwa amateka y’u Rwanda, bavuga ko Ambasade zabo zijya zigerageza kubegera ariko ngo hari bamwe muri bo bagaragaza ko bitabareba kuburyo hakenewe kongera  ubukangurambaga.

Rukundo Eric yiga mu bushinwa mu gihe Dr Bugingo Yves-Christian na Renetus bari muri Australia.

Rukundo yagize ati “Abanyeshuri mu mijyi bafite umukozi ubashinzwe, uwo agira igihe bateguye bitewe n’umwanya babonekamo, bagahura cyangwa se bagakoresha ikoranabuhanga nko muri ibi bihe bya COVID-19, bakaganira bitewe n’insanganyamatsiko bihaye.”

Dr Bugingo nawe ati “Duhereye nko ku babyeyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira mu bihugu byo hanze, hari abana babyaye, aho kugira ngo babereke inzira nziza cyangwa aho igihugu kiri kujya, ahubwo bakabashyiramo ibitekerezo bibi.”

Naho Renetus ati “Mubyukuri nkuko tubizi, hari abantu bakoze Jenoside bari mu bihugu bitandukanye birimo n’icyo turimo. Abo bantu rero bahora bagira ipfunwe ryo kwigisha abana babo ko ubutegetsi bwariho aribwo bwishe abantu.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko hari ibikorwa bitandukanye biriho byateguwe byo kwegera no kwigisha uru rubyiruko ruri mu mahanga, harimo guhugura abakozi ba za Ambasade, kubashyikiriza ibitabo byemewe ndetse na gahunda ya ‘Rwanda day’ ubu yakomwe mu nkokora na Covid-19.

Dr. Bizimana Jean Damascene uyobora iyi minisiteri abisobanura.

Ati “Turatekereza gukora ibindi bikorwa bihuza urubyiruko nk’imikino, kwidagadura. Urubyiruko ruri hano rukaba rwatumira ururi muri Mozambique, Afurika y’Epfo bakaza bakabyina, bagakina umupira n’ibindi. Ibyo bikorwa byafasha kubahuza noneho ibiganiro bikazaba biza nyuma.”

Inzego zitandukanye mu Rwanda zimaze igihe zisaba urubyiruko ruri mu Rwanda no mu mahanga, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakurikiranira hafi urubyiruko, basanga ari ngombwa kubigisha amateka kugira ngo bayakoresha bavuguruza ibivugwa nabo bapfobya.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad