CLADHO isaba ko abigaga TVET bari bishyuye basubizwa amafaranga

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, irasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga, Ubumenyingiro na Tekenike (RTB) gufasha ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri yuzuye mbere yuko leta yishyurira 30% abanyeshuri.

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo gishinzwe Amashuri yigisha Imyuga Ubumenyingiro na Tekenike (RTB) mu gihugu hose, ryarebaga impamvu zibangamira ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri yigisha   ayo masomo, ikibazo cy’amafaranga y’ishuri ari hejuri nicyo cyaje ku isonga.

Ibi nibyo byatumye leta yiyemeza kugabanya 30%  yari asanzwe yishyurwa kugira ngo ababangamirwaga n’iki kibazo babashe kuyoboka TVET.

Gusa nubwo byari inkuru nziza kuri benshi, ngo hari bamwe iri tangazo ubwo ryasohokaga ryasanze baramaze kwishyura ayo bari basanzwe bishyura, bibaza niba bazayahomba cyangwa niba haricyo RTB izabafasha.

Bwana Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko RTB ikwiye kureba uko aba babyeyi bafashwa ngo kuko nabo 30% igomba kubageraho nk’abandi bose barerera muri za TVET.

Yagize ati “Icyo dusaba nuko hari ababyeyi bamaze kwishyura amafaranga yose nk’ayo bishyuraga mbere bayasubizwa, kugira ngo babashe kuba bayakoresha ibindi. Niba barafashe icyemezo hari abari baramaze kuyishyura, bashobora kuyasubizwa. Turasaba RTB ko yafata icyemezo kuri iki kibazo ababyeyi bave mu gihirahiro.”

Itangazamakuru rya Flash ryasuye Gacuriro TVET School nka kimwe mu bigo by’amashuri iyi gahunda ireba  kugira ngo rimenye neza niba koko iki kibazo gihari.

Umuyobozi w’iki kigo Padiri Ildephonse Bizimana avuga ko abahuye nicyo kibazo ari bacye, kuko ngo abenshi batari bakayishyuye ariko muri rusange ngo biteguye gufasha buri mubyeyi wari warishyuye mbere.

Yagize ati “Icyo twafashemo icyemezo, ni uko ababyeyi bafite abana kandi bakaba bagikomeje kwiga hano, kandi buriya gukura amafaranga kuri konti ya leta ntibyoroshye biragoye. Ababyeyi rero twavuganye ko umwaka utaha ayo mafaranga arenzeho bazaza bayatangirireho kwishyura amasomo y’ubutaha.”

Ku ruhande rwa RTB ifite mu nshingano gukurikirana aya mashuri, ivuga ko bavuganye n’ibigo by’amashuri yigisha Imyuga Ubumenyingiro na Tekenike ko ahazagaragara iki kibazo bazafashwa nta ngorane bagasubizwa amafaranga yabo cyangwa bakazayaheraho mu gihembwe kizakurikira.

Eng. Umukunzi Paul uyobora RTB yagize ati “Ngira ngo nkuko mubizi icyemezo cyasohotse mu minsi mikuru n’abayobozi b’amashuri  batari ku mashuri yabo, batubwira ko tubihanganira bakabanza bagasubira ku mashuri bakore izindi mpapuro bazoherereze ababyeyi. Ariko bikagaragara ko kandi hari abari baramaze kwishyura mbere yuko icyemezo gisohoka, gusa ibyo twumvikanye nabo nuko hari uburyo bubiri bushoboka, hari ukuyasubizwa cyangwa hakarebwa uko bazayaheraho mu gihembwe gikurikiraho.”

RTB ivuga ko Leta yashoye asaga miliyari 5 muri iyi gahunda, mu rwego rwo kugirango intego ya leta yuko 60% by’abasoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bazajya kwiga mu mashuri yigisha imyuga ubumenyingiro na tekenike nkuko biri muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi NST1.

Abasaga 95,000 nibo biga muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakigishwa n’abarimu basaga 5,000 mu gihugu cyose.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad