Kenya: William Ruto arashinjwa kubahuka perezida Kenyatta

Bamwe mu banyapolitiki mu ishyaka ODM batangiye kwikoma visi perezida William Ruto, bamushinja ko amaze igihe yubahuka Perezida Uhuru Kenyatta.

Mu mpera z’icyumweru gishize bwana Ruto yumvikanye abwira Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ko ibibazo afite ari we wabyiteye ubwo yamwamburaga inshingano akaziha abandi bantu, none kugeza abaturage kubyo yabemereye byaramunaniye.

Hari ababona ko imyitwarire ya Visi Perezida Ruto, ari agasuzuguro bakamushinja guta inshingano nkana, agamije gushaka ubutegetsi mbere y’igihugu.

Nk’ubu hari itsinda ry’Abanyamategeko n’Abanyapolitiki ryamaze kugeza intambamyi ku kwiyamamaza kwa Ruto mu rukiko, bavuga ko atemerewe kwiyamamariza gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta nk’uko manda zabo zigomba kurangirira rimwe.

Mu gihe urukiko rwabyanzura gutya, biravugwa ko William Ruto yatakaza amahirwe yo kuba kandida perezida mu matora yo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande ariko mu ihuriro rya Ruto hari abanyapolitiki bavuga ko Raila Odinga yasuzuguye bikomeye Kalonzo Musyoka, wigeze kuba visi perezida w’igihugu.

 Ikinyamakuru The Standards cyandika ko abo kwa Ruto basaba ko Kalonzo yipakurura Odinga kuko kuba yarimwe umwanya wo kuvuga mu gushyingura nyakwigedera Mwai Kibaki, byerekana ko atazafatanya na Odinga kwiyamamaza.

Ubu ibintu birashyushye muri Kenya yitegura amatora azitabirwa n’abakandida bigenga barenga ibihumbi 7.

Abanyapolitiki bakomeye kurenza abandi bahanganye NI Raila Odinga na William Ruto, bahanzwe amaso yo kureba abo bazahitamo bababera ba visi perezida igihe batorwa n’abaturage.