Perezida Kagame yifurije Abasilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije abayisilamu umunsi  mwiza wa Eid al-Fitr, wizihijwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022.

Kuri uyu wa Mbere, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi basoje Igifungo cy’ukwezi bari bamaze biyiriza ubusa.

Perezida Kagame yifashishije urubuga rwa twitter ybaifurije umunsi mwiza

Ati “Eid Mubarak ku miryango y’Abayisilamu bizihije Eid Al-Fitr! Mbifurije mwe n’abakunzi banyu umunsi mwiza.”

Ubusanzwe Umunsi wa Eid al-Fitr utoranywa hagendewe ku mboneko z’ukwezi. Ni ibirori bitangizwa n’Isengesho rya mu gitondo mu misigiti n’ahantu hafunguye nko kuri stade cyangwa ahantu runaka hagenwe n’ubuyobozi bukuru bw’Idini.

Mu Rwanda naho Abayisilamu bahuriye mu isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Ni Isengesho ryanabereye ku misigiti yo mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho Abayisilamu bateranye ari benshi bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka ibiri ishize kubera COVID-19.