Uganda: Abigisha amasomo ya siyansi bagiye kwigaragambiriza imishahara

Abarimu bigisha amasomo ya Siyansi bateguje Leta ya Kampala, ko guhera mu cyumweru gitaha bazajya mu muhanda bakigaragambya kuko Leta yanze kubongeza umushahara.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba barimu bashinja Leta kwica amatwi, ndetse n’amabaruwa bayandikiye kuva uyu mwaka wa 2022 watangira ntiyashubijwe.

Amashuri muri Uganda azatangira igihembwe cya kabili tariki ya 9 Gicurasi 2022, bivuze ko nta gikozwe batazajya ku mashuri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urugaga rw’Abarimu bigisha ama Siyansi muri Uganda, risobanura ko bagiye kuba babitse ibikoresho kugera igihe ikibazo cyabo kizakemukira bagasubira imbere y’abanyeshuri.

Aba barimu baributsa ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ko ikwiye gushyira mu ngiro amabwiriza ya perezida Museveni yategekaga ko abarimu bigisha ama siyansi bongezwa imishahara, nubwo ari ingingo itaravuzweho rumwe.

Uru rugaga rurashinja Leta ya Uganda ko yayobeje amafaranga yagombaga kuzamura umushahara w’abarimu bigisha bene aya masomo y’ubuhanga, bakayajyana ahandi bakongeza abandi bakozi, bagasanga bidahindutse ntawe uzajya imbere y’abana.

 Ku rundi ruhande aba barimu bavuga ko ministeri y’abakozi isuzugura abarimu ba siyansi, ntibafate nk’abandi bakozi bakora akazi ka siyansi ahanini basuzugurwa kuko ari abarimu, akaba ariyo mpamvu amafaranga yabagenewe yahawe abandi.

Ministeri y’Uburezi yavuze ko itazi amakuru y’iyi myigaragambyo iri gutegurwa, ariko ngo ishobora gukemura ikibazo kitaragera aho bigaragambya.

Ku munsi w’abakozi wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye gushimangira ko arajwe inshinga no kongera umushahara w’abarimu bigisha ubumenyi bwa siyansi, abigisha andi masomo bakazatekerezwaho nyuma.