Abahigi benshi bayobya imbwa uburari– Ingabire Immacule avuga kuri ruswa mu myubakire muri Kigali

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda wagaragaje ko ruswa mu myubakire mu mujyi wa Kigali, itizwa umurindi no kugongana kw’abagize inzego z’ibanze muri Kigali, aho rimwe na rimwe bigora abaturage kumenya umuntu wa nyawe ukwiye kubaha iyo serivise.

Ikibazo cya ruswa mu myubakire mu mujyi wa Kigali kigaragzwa nkihangayikishije kandi gikomeje kuba agatereranzamba.

kuruhande rwa bamwe mubatuye muri Kigali bagaragaza ko ruswa mu myubakire iterwa nuko ibisabwa kugira ngo umuntu yubake muri uyu murwa mukuru w’igihugu bigoye muburyo basobanure.

Umwe ati “Ugira amahirwe yo gutanga ruswa ukubaka inzu igakomera.”

Undi “Master plan (Igishushanyo mbonera) umujyi wa Kigali uteganya y’imiturire, nta rubanda rugufi igaragaramo.”

 Mubiganiro ku kurwanya ruswa  byahuje abayobozi b’inzego zibanze mu mujyi wa kiganiro n’inzego zifite mu nshingano kurwanya ruswa, Umuryango urwanya ruswa n’akarenegane Transparency Interantional Rwanda, wo wagaragaje ko serivise z’imyubakire muri Kigali zirimo inzego nyinshi, akenshi zigongana biganta icyuho cya ruswa.

INGABIRE Marie Immaculle ni umuyobozi wa TIR.

Ati “Ikibazo ni imiterere y’itegeko, barakubwira ngo umujyi wa Kigali niwo utanga ibyangombwa. Nibyo koko ni muri onestop center baguha icyangombwa,ariko uraza kukubuza kubaka cyangwa kubikwemerera ni wa goronome w’umurenge, ni ya komite y’umudugudu. Erega dufite n’inzego nyinshi zigongana ukuntu, kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo abahigi benshi bayobya imbwa uburari.”

Bamwe mubayobozi mu nzego z’ibanze bo bagaragaza ko ruswa mu myubakire itizwa umurindi n’abakomisiyoneri nkuko byasobanuwe na RUKEBANUKA Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije.

Ati “Muri serivise zacu z’ubutaka yaba ku murenge, yaba ku Karere, yaba ku mujyi hari Abakomisiyoneri. Abakomisiyoneri bagenda bakabwira umuturage bati ibintu birakomeye, hariya wasabye serivise turabibona ariko ntushobora kuyihabwa utabanje kureba kanaka ka kanaka.”

Yakomeje agira ati “Hari nk’umuturage watubwiye ngo impamvu yabuze ibyangombwa ngo baramubwiye ngo afite umusoro w’ubutaka wa Miliyoni eshatu agomba kwishyura, tubwira umukozi tuti turebere iki cyangombwa cy’ubutaka dusanga nta n’umusoro agomba kwishyura, ariko Komisiyoneri yamubwiye ko hari umusoro wa Miliyoni eshatu agomba kwishyura.”

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ruswa mu myubakire mu mujyi wa Kigali yacika ari uko buri rwego rumenye inshingano zarwo, kandi umuturage akarushaho gusobanurirwa inzira zinyurwamo kubashaka icyangombwa cyo kubaka.

 BIZIMANA Patrick ni umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ruswa mu rwego rw’umuvunyi.

Ati “Icyo twita service charter(Uburyo serivise zitangwamo) aho hagaragara ko niba ukeneye serivise iyi n’iyi ugomba kuba wujuje ibi n’ibi, ukayihabwa mugihe kingana gutya, ukayihabwa na kanaka.”

Umujyi wa Kigali umaze iminsi mubukangauramba bwo kurwanya ruswa mu nzego zibanze, ndetse ubwo bwasozwaga Umuyozi wawo Pudence Rubingisa yavuze ko bagiye kurushaho kunoza imikorenaire y’inzego zifite mu nshingano imyubakire, ariko ngo n’abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ababatse ruswa.

Ati “Umuturage kugira ngo yumve ko ashobora gutanga amakuru, batubwiye amategeko mashya avuga ko umuturage akwiye gutanga amakuru, ndetse n’itegeko rikamurengera kandi ko iki cyaha kidasaza. Ibyo ni ibintu tugomba gufatanya n’inzego zose kuko byaje no kugaragara ko nta rwego rumwe rwakora iyi ntambara yo kurwanya ruswa ngo ruyishobore.”

Umujyi wa Kigali uhereutse kwemerera urwego rw’umuvunyi ko hari abakozi bashinzwe iby’ubutaka n’imyubakire mu mujyi wa Kigali, batinda gutanga ibyangombwa byo kubaka cyangwa iby’ihererekanya ry’ubutaka, bategereje ko ba nyirabyo babanza gutanga ruswa.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali wahawe abagenzacyaha bo kurwanya ruswa ivugwa mu myubakire.

Daniel HAKIZIMANA