Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira, abaturage bahanze amaso Leta

Bamwe mu baguzi barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya  ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira.

Abacuruzi baravuga ko izamuka ry’isukari cyane cyane ryatumye batayirangura.

Umunyamakuru wa Flash yanyuze mu masoko anyuranye mu mujyi wa Kigali areba uko ibiciro bihagaze.

Hirya no hino mu masoko muri Kigali izamuka ry’ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa cyane buri munsi si inkuru.

Mu masoko n’amaguriro muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, twasanze ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku munsi, aho nk’amavuta y’ubuto yaguraga 600Rwf ari kugura 1500, isukari ikilo cyaguraga 1000Rwf ubu ni 2200Rwf, isabune yaguraga 800 Rwf iri kugura 2000rwf,nta rujya n’uruza rw’abaguzi bahari n’abagiye kugura babwirwa ibiciro bakagenda bataguze.

Bamwe mu baguzi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya ibiciro ku isoko, kuko bamwe abana babo bavuye mu mashuri kubera ubukene.

Umwe ati “Dufite uruganda rw’isukari hano i kabuye, duhinga ibisheke iyo bohereza hanze bayikupye noneho abaturage tukabona icyo kunywa. Ibishyimbo biri muma depo babijyanye ku kagari ntibabiduhere ubuntu nibabitugurishe  makeya. Nibura niburize umunyu isukari bayikature.”

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ikintu yakora ni ukurekura imipaka Uganda, Congo, Burundi bakazana imari tukagura. Ubu nta muntu ucyinywa icyayi.”

Yagize ati   “Isukari iratubabaje rwose! Bimanuke cyane, nkatwe dufite abana ntabwo tukinywa ibikoma.”

Ku ruhande rw’abacuruzi baravuga ko kuba ibiciro by’ibiribwa bikomeje gutumbagira ku isoko, batazi impamvu iri kubitera, ariko byumwihariko ngo ntibakirangura isukari.

Umwe ati “Nkubu umuntu yirirwa mu isoko n’igihumbi kucyibona akacyibona ari uko yaraye yiruka. Twajya guhaha ugasanga ibintu byose birahenda, mpereye hano ikiro cy’ibirayi kiri hejuru ya magana ane (400) nonese nawe uri umuntu nkubu igihumbi iyo ucyungutse wagikuramo iki?”

Yunzemo agira ati “ Ubu tuvugana nta kintu kirimo hano! Ndakubwiza ukuri ni ukugenda uguza mugenzi wawe, tukagenda aho turangura tukaka n’amadovize hari igihe ayaguha yaza no kukwishyuza ukayabura mugafatana mu mashingu kuko ntayo ufite. Niba wungutse, niba ucuruje hari igihe nayo aburiramo ya mari yaguhaye ntiyunguke.”

Mugenzi we ati “Niba wari ufite nk’igishoro k’ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ukajya nko kurangura ugasanga ibintu byose byaruriye, biratuma kwishyura iseta nabyo bikunanira.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, aherutse kubwira itangazamakuru ko iri zamuka ry’ibiciro ku isoko, riri guterwa n’intambara ya Ukraine kandi nta kimenyetso cy’uko bizamanuka vuba.

Ati Hafi mirongo ine kw’ijana (40%) y’inyogeramusaruro twakeneraga zaturukaga muri ibyo bihugu byombi, ubwo nabyo kubera ibibazo bihari, ibiciro byahise bizamuka. Uretse n’ibiciro, noneho n’ukuntu biboneka bizagorana.

Izamuka ry’ibiciro ku masoko si umwihariko w’u Rwanda, kuko ni ikibazo za leta zose ku Isi zihanganye nacyo.

Hose igisubizo ni uko intambara y’Uburusiya na Ukraine yahinduye ibintu ku Isi.

Ibi byatewe n’izamuka rikabije ry’ibikomoka kuri peterole, ndetse hamwe yanabuze.

Hari ibihugu byananiwe gufata umwanzuro ku izamuka ry’ibi biciro nk’aho mu Burundi abaturage batatse ihenda ry’ingendo, leta ibibutsa ko cyera imodoka zitaraza bagendeshaga amaguru, naho muri Uganda perezida Museveni aherutse kubwira abaturage ko niba umugati warahenze bakwiye kujya barya imyumbati.

AGAHOZO Amiella