Imbuga nkoranyambaga zashyizwe mu majwi mu bisiga icyasha itangazamakuru rya kinyamwuga

Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, hari abanyamakuru bagaragaza ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bikitirirwa bose, bityo ko hakwiye kubaho uburyo bwo kugenzura no kwigisha abaturage gutandukanya abakora n’abadakora kinyamwuga.

Tariki 3 Gicurasi buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Biragoye ko waba ufite telefone igezweho izwi nka smartphone cyangwa ukoresha mudasobwa ibasha kubona internet ukaba bwakwira utarebye ku rubuga rwa Youtube, facebook, n’izindi mbuga nkoranyambaga abantu bakunda cyane.

Bamwe mu banyamakuru twaganiriye bagaragaza imbuga nkoranyambaga nk’inzira isiga icyasha umwuga w’itangazamakuru, kuko bamwe babikora bihabanye n’amahame y’umwuga kubera impamvu zitandukanye ziyobowe no kushaka indonke.

Vedaste Kubwimana akorera Tv10 yagize ati “Aha mu Rwanda rero haracyri ikibazo cyangwa se muri Afurika muri rusange, kubera ko iyo youtube niyo facebook biramugeraho muburyo bumworoheye, ntari bubashe kujonjoro kubera ko icyo yumva acyumva amira kubera ko uburyo bw’imyumvire cyangwa bw’ubujijuke ntabwo buba buri ku cyigero cy’uko wabagotomeza ibyo ubonye byose.”

Umukazana Germaine akorera KT yagize ati “Rero igihari nuko abo bantu batwambika icyasha, badusiga icyasha kuri twebwe, kuko ejo usanga amakuru ugiye kutanga ataribuze kwizerwa kubera ko baravuga aaah bose niko bameze.”

Nizeyimana Peter ukorera Taariffa ati “Bivuze ngo ikoranabuhanga bamwe bashobora kuribonamo, icyuho cyo gukora ibintu bidaciye mu murongo wa kinyamwuga, noneho rero umunyarwanda ubibonye udasanzwe ufite n’ubumenyi bwo kumenya kuyungurura akabyitirira abantu rusange.”

Kubera ukuntu izi mbuga nkoranyambaga zimaze kwigarurira benshi, usanga hari umubare mwinshi uzikurikira ku buryo utabura kuvuga ko hari benshi bizera ibitangazwa kuri zo.

Gusa kuri bamwe baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagaragaza ko batazi gutandukanya inkuru zikoze kinyamwuga n’izidakoze kinyamwuga, bakavuga ko bakoresha ubwenge karemano mu kuzitandukanya, ariko muri rusange basanga bakeneye guhugurwa kuri iyi ngingo.

Umwe yagize ati “Hari inkuru nigeze gufungura bavuga bati umuyobozi runaka yapfuye kandi ariho, niho hantu nahise mvuga nti iyi title (Umutwe w’inkuru) koko bambeshyaga. Ngiye kureba uwo muyobozi sinamubona ahubwo niboneramo ibindi bintu biterekeranye nuwo muyobozi.”

Mugenzi we ati “Mubumenyi bwanjye bukeya cyane cyangwa ubwo niyumvamo, nshobora gusesengura ijambo kurindi, nakoresha inyurabwenge yanjye nkavuga ariko iki kintu nicyo cyangwa sicyo.”

Undi nawe yagize  ati “Dukeneye guhugurwa! kuko impamvu dukeneye guhugurwa, nkubu njyewe ubasha kureba ibintu byo kuri youtube nkavuga ngo bishobora kuba ari ukubeshya ntabwo bivuze ko n’abandi bose ari uko. Hari bamwe bahita bagira ngo ni ukuri bityo bakagira ngo babonye amakuru ya nyayo kandi ari ukubeshya.”

 Ikigo Ngenzuramikorere RURA kivuga ko abakorera kuri internet bigoye kubagenzura, cyane ko badafatwa nk’abanyamakuru, ariko nk’uko Bwana Aman David Rugamba umukozi mu ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru abisobanura, ngo bagenda babaganiriza kugira ngo bahindure imikorere.

Ati “Twagiye tubegera kandi n’ubu turacyakomeje kugira ngo baze tubereke uburyo bakwiye gukora. Ashinge online tv iri yemewe n’amategeko, noneho ya tv ye nayo ya youtube ikomeze ikore ariko iri munsi yaya online tv.”

Kuruhande rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Umunyamabanga nshingwabikorwa warwo Bwana Emmanuel Mugisha, asanga imbuga nkoranyambaga ari ikimungu kimunga umwuga w’itangazamakuru, ngo kuko ubusanzwe zakabaye zuzuzanya n’umwuga w’itangazamakuru.

Uyu muyobozi avuga ko bari gushaka uko amahame y’umwuga w’itangazamakuru yakigishwa mu mashuri mato n’amakuru nk’igisubizo kirambye k’iki kibazo.

Ati Twebwe nka RMC dufatanyije na Pax press n’abandi turimo turajya inama yuko hakwiye kujyaho politike ishimangira ko gutangaza amakuru no kuyabona muburyo bwagutse, biba inyigisho mumashuri uhereye hasi ukagera no kuri Kaminuza kandi ifite amahame y’umwuga w’itangazamakuru buri muntu agoma kwiga.”

Raporo y’Abanyamakuru batagira umupaka y’uyu mwaka wa 2022 yashyize u Rwanda ku mwanya 136 ku Isi mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ruvuye ku mwanya wa 156 rwariho umwaka ushize, mu bihugu 180 bagenzura. 

Mu Ugushyingo 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB  rubinyujije muri Raporo izwi nka Rwanda Media Barometer,  yerekana ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo cya 93%, gusa hari bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko iki kigero kiri hejuru cyane kuko hari hakiri bimwe mu bibazo bibangamiye umwuga wabo.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad