Hari abaturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, basaba inzego z’ubuyobozi gukumira urubyiruko rwo mu Kagari ka Kahi, ahazwi nka Nyakatsi, rwitwaza inkoni mu kabari kuko hakomeje kugaragara urugomo.
Muri aka gace ngo abatuurage bitwaza inkoni haba mu Kabari n’ahandi hose bajya kandi bigakorwa n’urubyiruko, mu gihe bimenyerewe ko abitwaza inkoni ari abageze mu zabukuru.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko ibi biteza urugomo.
Umwe mu bahatuye avuga ko ahagana Saa yine n’iminota 42 z’ijoro adashobora gutaha ava aho acururiza adafite abamuherekeza kuko hari umuntu wakubiswe n’abitwaje inkoni muri aka gace.
Ati “Nkeka ko bashobora kungirira nabi bakankubitira mu nzira, kuko ugenda mu nzira wese aba yitwaje inkoni. Ubwo hari abo ndarindira tugatahana, ntabwo nataha njyenyine.”
Nyuma yo kumva aya makuru twasuye Bayagambe Anastase, wakubiswe n’abitwaje inkoni, atuye mu mudugudu wa Tsima, mu Kgari ka Kahi mu murenge wa Gahini, atubwira ko abantu bamutegeye ku muryango iwe atashye, bamukubita inkoni mu mutwe, bikaba byamutangishije amafaranga menshi kwa Muganga.
Ati “Inkoni rwose nizo bankubitishije! Bankubita ari benshi ndahuruza, umudugudu urahurura, abantu benshi barahagera, njya kwa muganga. Amafaranga yo natangiye kuyatakaza, kuko ejo nzajya i Gahini nzakoresha ibihumbi 15, naraye nkoresheje ibihumbi 37. Ubwo urumva amafaranga ri kugenda ari menshi.”
Bmawe mu baturage muri aka gace biganjemo abakuze basaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’urubyiruko rwitwaza inkoni cyane cyane mu kabari.
Umwe yagize ati “Yaba umwana nk’umusore ufite imyaka 17, nanjye w’umusaza murabona nta nkoni mfite, ariko barazifite. Leta yabafunga.”
Undi ati “Kwitwaza inkoni basa nk’ababigize umuco, uretse ko uhura nawe akaba yakwitwaza icyo aricyo akaba yagukubita ari we, atiriwe akoresha ibuye cyangwa ikindi, ahubwo akagukubita inkoni akagukomeretsa. Sinzi ko n’umuntu yabica ngo bicike.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ko impmavu aba baturage bitwaza inkoni ari uko ari abarozi gusa ngo bagiye gusuzuma niba uru rugomo ruhakorerwa ruterwa n’izo nkoni koko.
Bwana Nyemazi John Bosco ni umuyobozi w’aka Karere.
Ati “Hariya ni mu bice bigaragaramo inzuri, birashoboka ko abo baba bafite inkoni ari abashumba. Ibyo byashoboka ko bashobora kuzitwaza ari urwo rugomo ariko ntakigaragaza ko aricyo kigambiriwe. Turabigenzura dufite inzego zitandukanye zigenzura umutekano w’abaturage.”
Abaturage batuye Mu kagali ka kahi muri uyu murenge wa Gahini bavuga ko kwitwaza inkoni byabaye umuco, ku buryo inkoni imwe muri aka gace igura maafranga y’u Rwanda 500.