Hari abakemanga ikoranabuhanga mu gupiganira akazi igihe rigikoreshwa n’umuntu

Hari bamwe mu bapiganirwa imyanya y’akazi ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, basanga n’ubwo gushaka akazi ahenshi kuri ubu hifashishwa ikoranabuhanga, batarizera neza ko akazi by’umwihariko mu nzego za leta kaboneka nta buriganya, igihe iryo koranabuhanga rigikoreshwa n’abantu.

Hitabatuma Innocent yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013, ahita atangira gushaka akazi yaba mu bikorera ndetse no mu nzego za leta by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.

Mu mapiganwa y’akazi yakoze, nta narimwe yatsinze kandi azi neza na mugenzi we biganaga wemeza ko yari umuhanga mu ishuri, wagerageje gukora ibizamini by’akazi bitari bike, ariko ntatsinde.

Umwe ati “Ncika intege n’aho ngerageje kuba najya kubikora mbona nanjye ntabwo bamfashe ndabyihorera. Hari mugenzi wanjye wabigerageje biranga kandi yari umuhanga.”

Itangazamakuru rya Flash  ryabajije icyo Innocent n’uwo mugenzi batekereza ku gutanga akazi, bikozwe mu mucyo ku isoko ry’akazi mu Rwanda.

Ati Numvaga ntanyuzwe, Numvaga ko byanze bikunze  hari ukuntu haba hajemo nk’akantu ko kuba umuntu atazwi n’iki n’iki. We yaradepoje, nadepoje ahantu 3., Hamwe arakora bamubwira ko yatsinzwe, akora n’ahandi bamubwira ko yatsinzwe.”

 Hashize igihe mu Rwanda imitangire y’akazi ijemo ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza kugatanga nta buruganya, abiganjemo urubyiruko babwiye Flash uko babona iryo koranabuhanga mu gupiganira akazi.

 Umwe yagize ati “Ntabwo ari imashini yikoresha. Hari umuntuuyikoresha, hari ibintu biba bidafututse bikirimo, ugasanga ngo Network (soma netuwaka) ziri gupfa. ”

Undi ati “Navanyeho 30% ariko 70% ho wapfa kukabona. Kubera ko hari n’igihe uri bugenzure atari wa wundi. Haraza kugenzuramo undi. ”

Mugenzi wabo yagize ati “Ikoranabuhanga ryarabikemuye, kuko ntabwo barya ruswa. Usanga uwatsinze ariw e bagomba guha akazi. ”

Hari Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, ivuga ko n’ubwo imitangire y’akazi by’umwihariko mu nzego za Leta kuri ubu yifashisha ikoranabuhanga, hari  ibigikorwa bishobora gutuma habaho gukemanga imitangire y’akazi.

Ibitangwaho ingero n’Abadepite harimo intera iri hagati yo gutanga ibyangombwa byo gupiganwa, gupiganwa ubwabyo n’igihe ibyavuye mu ipiganwa bitangarizwa no kuba hari abujije ibyangombwa byo gupiganwa, ariko ntibirirwe bajyayo.

Depite Nyirabega na mugenzi we Christine Mukabunani nibo bakomeza.

Depite Nyirabega ati “N’umwanya uri hagati yo gushortlistinga (gutangaza abazakora ikizamini) n’undi uri hagati yo gukora ikizamini, n‘undi uri hagati yo kuzatangaza uwatsinze. Ibyo ntibyaba biri mu kitari cyo, gituma nuwo mukozi yasaba akazi, ahubwo akaba yanatsindwa kuko atakibyiteguye?“

 Depite Mukabunani “Aho abakozi bujuje ibisabwa bari benshi, abaje gukora ibizamini baba bacye, mu isesengura komisiyo yabonye byaratewe n’iki? Ni ikizere gicye cyo kuvuga bati nubwo twujuje ibisabwa ariko nitujya gukora ntidutsinda?

Icyakora Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Badepite, iherutse gusesengura ibyo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yakoze mu mwaka wa 2020/2021, Madamu Odette Uwamariye, yagaragaje ko amavugurura akunze gukorwa mu bigo bya Leta, ari imwe mu mpamvu z’ibyo, mu buryo akomeza asobanura.

Ati “Hari recruitment (Kwinjiza abakozi bashya) itangira hakaza ibibazo by’amavugurura nk’ibiherutse kuba mu nzego za leta. Birashoboka ko byaba bihagaritswe ayo mavugurura akabanza agakorwa, noneho ipiganwa rikazasubukurwa nyuma.

Icyakora ku rundi ruhande  hari Sendika z’abakozi zigaragaza ko zitarizera ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye, mu gihe ababa barikoresha bashobora kugira ubunyangamugayo bucye.

Ntakiyimana François ni umuyobozi muri Sendika y’Abakozi COTRAF.

Ati “Hari ukuba abatanga ibizamini n’abakosora batagira aho bahurira, hari igihe cyagabanutse, hari n’amafaranga yagabanutse yagendaga ku bizamini . Ibyo byose ni ibintu bituma tubishima ariko nta byera ngo de!Hakaba habura ubunyangamugayo, za ndangamuco Nyarwanda turimo tuvuga.”

Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko igipimo cy’uburyo Abanyarwanda banyurwa n’imitangire y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta, cyazamutse kiva kuri 70.9% mu mwaka w’igengo y’imwari wa 2015/2016 kigera kuri 82.9% mu mwaka wa 2020/2021.

 Mu gihe intego ari ukugera kuri 90% muri 2024, nk’uko Guverinoa y’u Rwanda yabyiyemeje kuri serivisi zose Leta.

Tito DUSABIREMA