Ibya Bamporiki niko bimeze. Guhanwa nabyo birafasha – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasubije Bamporiki Edouard wamusabye imbabazi ku byaha akurikiranyweho, avuga ko umuntu wese yakora icyaha, ariko no kukirinda birashoboka kandi ko guhanwa nabyo bifasha.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2022, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter asubiza Edouard Bamporiki wari umaze kumusaba imbabazi ku bwo kubuzwa amahwemo n’umutima kubera icyaha aherutse gukora cyo kwakira indonke.

Ni ubumwa Bamporiki yashyize kuri twitter Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 55 z’umugoroba.

Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Twitter, bamwe bamuha inkwenene abandi bamushimira ubutwari bwo kwemera amakosa yakoze akabisabira imbabazi batangira gusaba umukuru w’igihugu, guca inkoni izamba akakira imbabazi za Bamporiki.

Uwitwa Yumva Jean Paul  yavuze ko izi mbabazi azikwiye kandi ko bikwiye kumusigira isomo ryo kutongera gukora ikibi.

Ati “Imbabazi z’ Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yahise asubiza Yumva ko ibyo avuga ko bifite ishingira ariko bitari uguhora ukosa ugasaba imbabazi nk’uko bamporiki yabigenzaga.

Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

 Kuri uyu wa kaane tariki 5 Gicurasi nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje umwanzuro wafashwe na Perezida wa Repubulika, wo guhagarika ku mirimo Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko Bamporiki  akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.