Hari abanyamategeko badakozwa ibyo gufungira ukekwaho icyaha mu rugo

Hari abanyamategeko bo mu Rwanda bavuga ko gufungira umuntu ukekwaho cyangwa ukurikiranyweho icyaha mu rugo, ntaho biri mu mategeko yo mu Rwanda kugeza ubu.

Icyakoze abo banyamategeko bemera ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, afite uburenganzira bwo kugenzurira ukekwaho icyaha aho yaba ari hose harimo no mu rugo.

Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo ku rubuga rwa Twitter rw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, hashyizweho ubutumwa buvuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje, mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Umunyamakuru wa Flash yabajije abanyamategeko barimo Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me. Mudakikwa John, icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku gufungira umuntu mu rugo.

Me. Bayisabe Ernest ati “Ese gufungirwa iwawe ni he wabibona mu mategeko y’u Rwanda? Ugenzurirwa wenda iwawe uri hanze ya gereza, ariko mu by’ukuri ntawufungirwa iwe! Ibyo ni ugusebya amategeko y’u Rwanda.”

Me. Mudakikwa John we ati “Inzu y’umuntu ku giti cye mu mategeko tugenderaho ntabwo wavuga ko umuntu afungiye mu nzu, kubera ko kugeza ubu inzu y’umuntu ntabwo amategeko ateganya ko ari aho umuntu agomba gufungirwa”

Hari abaturage bafite amakuru y’uko mu magereza yo mu Rwanda havugwamo ubucike kuko umubare w’abafungwa uruta kure ubushobozi bw’ayo magereza! Umunyamakuru wa Flash ababajije icyo batekereza kukuba ukekwaho icyaha yafungirwa ahandi hatari muri gereza, basubije ko byaterwa n’uburemere bw’icyaha umuntu akurikiranyweho.

Umwe ati “Cyeretse bagiye bareba ku buremere bw’icyaha, umuntu ibyaha akekwaho ubukomere bwabyo butuma barushaho kugira amakenga, kuko haza n’indi migambi mibi nko ku mucikisha kandi bikabangamira iperereza. Niba umufungiye mu rugo, ntufunze umudamu we, ntufunze n’abana be…bashobora kujya hanze bagatuma ibimenyetso by’iperereza bipfa.”

Undi ati “Aho kugira ngo bamujyane mu magereza icucitsemo abantu benshi, bamufungiye mu rugo byafasha wenda, kuko barajyamo ari benshi bamwe bagakubitirwamo,inzara ikabica.”

Icyakora abanyamategeko mu Rwanda nabo bemera ko mu magereza yo mu Rwanda hari ubucucike butari bukwiye, kubera umugenzacyaha n’umushinjacyaha basa n’abihutira gufunga ukekwa nyamara hari ibindi bashobora gukurikiza, harimo ingwate yatangwa n’uregwa, kandi n’ihame ari uko umuntu utarakatirwa n’inkiko aba agomba gukurikiranwa adafunze.

Icyakoze Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me Mudakikwa John nabo bazirikana ko hari uburemere bw’ibyaha busaba ko ubikurikiranyweho ahabwa umwihariko.

Me Bayisabe ati“Njye nshyigikiye ko umuntu akurikiranywa adafunze, ariko nanone bakareba ko ari inyangamugayo cyangwa hakagira abandi bamwishingira,cyangwa agatanga ingwate. Bibaho rwose hari ingingo ya 82 iteganya uburyo batanga ingwate kandi ku byaha byose batanga ingwate.”

Me Mudakikwa ati“Muri gereza hagomba kujyayo umuntu wakatiwe cyangwa wahamijwe icyaha burundu…icyo twifuza ni uko muri iri tegeko rireba imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha, ubu buryo bw’uko umuntu yakurikiranwa adafunze bushimangirwa n’ingingo ya 70, aho batekereje ko hagomba gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura umuntu.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kubwira itangazamakuru ko umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n’itegeko, bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.

Muri Ibyo harimo kutarenga imbago z’urugo rwe.

RIB yavuze ko  ingingo ya 67 n’iya 80 zo mu  gitabo giteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha zibiteganya,

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.

Bivuze ko ubucucike mu magereza buri hejuru ya 120%.

Tito DUSABIREMA