Ibura ry’imiti y’indwara zitandura mu bitaro bya Muhima ni ikibazo gihangayikishije

Ibitaro bya Muhima byagaragarije Abasenateri ko bifite ikibazo gikomeye ry’ibura ry’imiti ihagije, byumwihariko ivura indwara zitandura bituma hari n’abahitanywa n’izi ndwara kubwo gucika integer, zo kujya kuyishaka ahandi baba boherejwe.

Kuri ubu Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho n’Uburenganzira bwa muntu batangiye gusura ibitaro n’ibigo nderabuzima, muri gahunda yo kumenya no  kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Kimwe mu bibazo bikomereye ibi bitaro, ni ibura ry’imiti ihagije by’umwihariko ivura indwara zitandura.

 Imiti ikunze kubura ngo niyo  kwita kubafite umuvuduko w’amaraso n’abarwayi ba Asima nk’uko Dr. Mugisha Steven uyobora ibitaro bya Muhima abisobanura.

Ati “Hari imiti dukoresha turimo tuvura Asima cyane cyane kuri ba barwayi baba bari muri crise ya asima, cyane cyane iyo twita nebulization cyangwa se gufasha ba barwayi bafunganye kugira ngo imyanya y’ubuhumekero yabo ifunguke. Iyo miti niyo dukunze kubura ndetse rimwe na rimwe n’ibikoresho bidufasha kugira ngo iyo miti itangwe. Ibyo twakwita Manibilisateur rimwe na rimwe nayo tujya tuyibura, hanyuma hari n’imiti ivura umuvuduko.”

Hari bamwe mubafite indwara zitandura twasanze ku bitaro bya Muhima batubwiye ko babangamiwe no kuba baza kwivuza, bakobohereza kwigurira imiti kuko hari itaboneka kuri ibi bitaro.

Aba batubwiye ko barwaye umuvuduko w’amaraso.

Umwe ati “ Nyine turazigira ingaruka! Kuko tuba dufite mituelle tuzi ko imiti yose turayihasanga, tukagira ingaruka y’amafaranga.”

Undi ati “ Ubwo rero njye ni umwe (umuti) banyandikiye ndibufate aha ngaha, iyindi ni ukwigurira. Ubwo nta kundi byagenda nyine, none se bayitwima ihari?”

U Rwanda rugaragaza guhangayikishwa nuko umubare w’abahitanwa n’indwara zitandura ugenda wiyongera, kuko muri 2018 abapfiriye mu bitaro bazize indwara zitandura ni ibihumbi 6.416 bangana na 27,7% by’abahapfiriye bose.

Mu gihe  muri 2020 uwo mubare wiyongereye ugera  ku 10.977 bingana na 34.7%.

Nubwo Ibitaro bya Muhima bitagaragaje abahitanwa n’izi ndwara mu babigana, ariko ubuyobozi bwabyo bwagaragarije abasanateri guhangayishihwa n’uko hari ababigana byohereza ahandi, bacika integer ku mpmvu zitandukanye  bikaba byabavirimo urupfu.

Dr Mugisha Steven uyobora Ibitaro bya Muhima niwe ukomeza.

Ati “  Urumva ni imbogamizi cyane! Kuko urumva nk’iyo agiye ku bindi bitaro cyane cyane ibitaro bikuru. Icya mbere aba agomba kujya muri ya gahunda yo kwivuza, rimwe na rimwe byanamutwara n’igihe.”

Mubindi bibazo Ibitaro bya Muhima byagaragarije Abasenateri, harimo ibikoresho bidahagije n’ibihari bimwe bikaba bishaje, abakozi bacye, ibikoresho bizanwa bigasanga nta bakozi bazi kubikoresha.

Aha hatanzwe  urugero rw’icyuma gipima umutima n’ibindi bibazo.

Umuhire Adrien uyobora Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yabwiye abanyamakuru ko ibibazo bagaragarijwe n’ibitaro bya Muhima, biri mubyo bazaganiraho na Minisiteri y’Ubuzima ubwo bazaba bamaze kumenya ibibazo byose, biri mubigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu.

Ati “ Nyuma y’izi ngendo tubonana na Minisiteri y’ubuzima ndetse na RSSB, kuko muzi ko ubwishingizi cyane cyane Mituelle na Rama, batubwire uburyo abo ngabo bafite ubwo bwishingizi bafashwa.”

 Komisiyo ya Sena y’Imibereho n’Uburengeranzira wa Muntu kuve kuri uyu wa 9 Gicurasi2022, yatangiye kugenzura imitangira ya serivise z’ubuvuzi mubitaro n’ibigo nderabuzima,  by’umwihariko imivurire  y’indwara zitandura.

Daniel Hakizimana