Nyagatare: Urubyiruko rwibukijwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera Indwara z’ubuhumecyero bidasize n’ubukene

Ni ubutumwa uru rwego rwageneye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare, mu bukangurambaga uru Rwego rurimo gukora mu mashuri atandukanye mu Gihugu, bugamije gukumira ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko.

Ubu bukangurambaga  hagaragayemo umusore ukomoka mu Karere ka Huye  uvuga ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge, amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

Ibi bikubiye mu buhamya yageneye abanyeshuri ba Cleverland TVET School riherereye mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare.

Avuga ko yatangiye kunywa urumogi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye abitewe n’inshuti ye y’umunyeshuri babanaga.

Avuga ko icyo gihe yatangiye arunywa buhoro buhoro ariko asoje amashuri yisumbuye arunywa kenshi kubera ko yari afite uburyo arubona kenshi.

Agira ati “Maze imyaka 7 niga mu mwaka wa mbere Kaminuza, kandi nize muri kaminuza 3. Niba unyweye itabi rimwe ejo urarinywa Kabiri, Gatatu. Niba utazi icyo ushaka utazi nicyo ufite ntabwo uri bumenye aho ugiye. Birababaje kuba Papa wanjye atunze Hoteli nakagombye mubwira nti muze wampaye igishoro ariko ntibyakunda.”

Ibi byatumye bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, biha umukoro wo gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe aragira ati “Niyemeje kuganiriza bagenzi banjye ku bibi by’ibiyobyabwenge, abanduta n’abo nduta bakirinda ibiyobyabwenge. Cyangwa nkabimenyesha inzego bireba mu gihe hari uwo mbonye abikoresha, kugira ngo bamugire inama.”

Mugenzi we bigana mu mwaka wa 5 mu ishuri rya Cleverland TVET School, na we avuga ko agiye gufatanya n’abandi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Aragira ati “Ubuhamya baduhaye ku buzima bubi ukoresha ibiyobyabwenge anyuramo, nk’umunyeshuri ingamba nafashe ni izo kurinda bagenzi banjye no kubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.”

Asobanura impamvu y’ubu bukanguramba Jean Claude Ntirenganya ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, yibukije aba banyeshuri ingaruka bigira zirimo indwara n’ubukene.

Aragira ati “Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi, uwatanze ubuhamya yabibabwiye, hari ugufungwa, kwiba no kwandura indwara zifata imyanya y’’ubuhumekero. Bigateza n’ubukene mu muryango w’ukoresha ibiyobyabwenge.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije, ufite imibereho myiza mu nshingano, MUREKATETE Juliet, avuga ko uko hakomeza gukorwa ubukangurambaga, ari nako ibyaha bw’ibiyobyabwenge bigabanuka.

Aragira ati “Tubona uko ubukangurambaga bukorwa ari nako habaho impinduka. Mu bigo byinshi byo muri Nyagatare habamo amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge, hari n’abaturage babicuruzaga   babivuyemo, ariko ntibiracika burundu ingamba zirakomeje.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko kuva mu myaka itatu ishize, kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu 2021, abantu 18,559 ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ab’igitsinagabo bakaba ari 85% naho abagore bakaba ari 15%.

Muri bo 529 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

KWIGIRA Issa