Bizafata igihe kugira ngo Ukraine yemerwe mu muryango w’ubumwe bw’uburayi –Perezida Macron

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko bizafata igihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo kugira ngo Ukraine yemerwe nk’umunyamuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Mu ijambo yagejeje ku nteko ishingamategeko ya EU ku cyicaro cyayo i Strasbourg mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubufaransa, yumvikanishije ko ahubwo Ukraine ishobora kujya mu muryango usa nk’uw’Uburayi mu gihe itegereje icyemezo.

Perezida Macron yavuze ko ibi byatuma ibihugu bitari ibinyamuryango bya EU bishobora kwinjira mu rwego rw’umutekano rw’Uburayi mu bundi buryo.

Avuze ibi mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine, aho Uburusiya burimo kugerageza gufata.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo mu gisirikare cy’Amerika yavuze ko intambwe Uburusiya burimo gutera ari “nk’intambwe ya kilometero igizwe n’umubare umwe (iri munsi ya kilometero 10)”.

Umutegetsi wo mu karere ka Luhansk muri Ukraine yavuze ko harimo kuba imirwano ikaze.

Muri Gashyantare 2022, ni bwo Ukraine yatangiye gusaba kuba umunyamuryango wa EU, hashize iminsi ine Uburusiya buyigabyeho igitero.

Perezida Macron ati “Twese turabizi neza ko igikorwa cyo kwemerera (Ukraine) kwinjira muri EU, mu by’ukuri cyafata imyaka myinshi, bishoboka ko igera muri za mirongo.”

Yakomeje agira ati “Uko ni ukuri, keretse dufashe icyemezo cyo kugabanya ibisabwa mu kwinjira. No kongera gusubiramo ubumwe bw’Uburayi.”

Perezida Macron yavuze ko “umuryango uteganye (USA) n’uw’Uburayi” ari wo ahubwo ushobora gutekerezwaho, aho guhagarika amategeko akaze ya EU ajyanye no kwemera umunyamuryango mushya, ari ukugira ngo ubusabe bwa Ukraine bwihutishwe.

Yavuze ko bwaba ari uburyo bwo guha icyerekezo ibihugu biri mu Burayi (hagendewe ku ho biherereye ku ikarita) kandi bihuje indangagaciro natwe.

Yavuze ayo magambo nyuma gato yuko Perezida w’akanama k’Uburayi Ursula von der Leyen atangaje ko mu kwezi kwa gatandatu ubuyobozi bukuru bwa EU buzatangaza igitekerezo cyabwo cy’ibanze ku busabe bwa Ukraine bwo kuba umunyamuryango.

Kuri uyu  wa mbere tariki 9 Gicurasi 2022, abategetsi ba Ukraine bemeje ko iki gihugu cyahaye EU igice cya kabiri cy’ubusabe bwacyo bwo kwinjira muri EU.

Ubusanzwe bifata imyaka kugira ngo ibihugu bibe byakwemererwa kuba ibinyamuryango bya EU.

Ibihugu bisaba kwinjira muri EU bigomba kugaragaza ko byujuje ibintu byinshi bisabwa, birimo nko kubahiriza demokarasi no kugira ubutegetsi bugendera ku mategeko, ndetse no kugira ubukungu buhamye.