Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali General Oumar Diarra ari mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri 10 Gicurasi 2022  yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo General Major Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

General Oumar yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda General Kazura byabereye kuri Minisiteri y’Ingabo.

Ntihigeze hatangazwa ibyo impande zombi zaganiriye, gusa Gen Oumar Diarra n’itsinda barikumwe bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe Mali iri mu bibazo bya gisirikare n’umutekano, byatewe ahanini n’uko ibihugu by’i Burayi byatangiye gufata umwanzuro wo gukura abasirikare babyo muri iki gihugu.

Umwuka umaze iminsi utameze neza hagati ya Mali n’u Burayi nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare umwaka ushize.

U Bufaransa n’ibindi bihugu byari bisangiye guhashya imitwe y’itwerabwoba muri Mali byahagaritse imikoranire n’icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka, bivuga ko bidashoboye gukorana n’ubutegetsi bushya i Bamako.