Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko yakwimurirwa muri gereza ya nyarugenge kubera impamvu z’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso afite.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari gutangira mu mizi urubanza rwa Munyenyezi.
I saa Tatu za mu gitondo, nibwo Munyenyezi yinjiye mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda.
Abanyamategeko babiri bamwunganira barimo Me Bikotwa Bruce na Me Gashema, bagaragarije urukiko imbogamizi umukiliya wabo afite zo kuba aho afungiwe mu Karere ka Nyamagabe, ubuzima abayemo butamushyira mu buryo bwiza bwo kuba yabona ubuvuzi bw’umuvuduko w’amaraso, bityo yagasubijwe gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge.
Aba bakomeje bavuga ko hari ibyo batigeze babona mu bigize dosiye y’uregwa, ibyo bikaba ariyo mpamvu bifuje ko urubanza rwimurwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego kugeza kiregewe urukiko, abamwunganira bayifiteho uburenganzira bwo kuba bayirebamo, bityo atariho urukiko rwahera rufata icyemezo cyo gusubika uru rubanza.
Ku bijyanye no kwimurira Munyenyezi muri gereza ya Nyarugenge, umushinjacyaha yavuze ko kugira ngo azanwe i Nyamagabe ari we wabyisabiye ngo yanga kuburana hifashishijwe iyakure, kandi ko kuba yabonana n’abaganga ndetse no kuba yabona ifunguro ryihariye rijyanye n’uburwayi afite, byose bishoboka bityo ubusabe bwo kwimurwa nta shingiro bufite.
Inteko y’iburanisha yanzuye ko urubanza rusubikwa, ariko agakomeza gufungirwa i Nyamagabe cyane ko ari we wari warabyisabiye ngo yanga kuburanira ku ikoranabuhanga.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa kwa 31 Gicurasi 2022 isaa Tatu za mu gitondo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside. Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.