Perezida Sauli Niinisto wa Finland na Minisitiri w’Intebe we Sanna Marin batangaje ko igihugu cyabo kigomba gusaba kwinjira muri OTAN kubera uko ibintu byifashe ubu.
Aba bategetsi bavuze ko kuba u Burusiya bwarateye Ukraine byahinduye ishusho y’umutekano wa Finland, gusa bongeraho ko nta giteye ubwoba aka kanya.
U Burusiya buherutse kuburira Finland na Sweden ko byabona ingaruka za gisirikare na politiki mu gihe byava kuri politike yabyo y’igihe kinini yo kutagira uruhande mu bya gisirikare.
Mu ijambo bavuze bari kumwe kuri uyu wa kane, Sauli na Sanna bavuze ko Finland nijya muri OTAN bizakomeza ubwirinzi bwabo bwa gisirikare.
Sauli ati “Finland igomba gusaba kwinjira muri OTAN nta gutinda. Twizeye ko inzira zabyo zikenewe mu gufata uyu mwanzuro z’imbere mu gihugu zizihuta mu minsi micye.”
Mu myaka ishize abatuye Finland bifuzaga ko ijya muri NATO bari hagati ya 20 na 25%, ariko nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine bageze kuri 76%, nk’uko ikusanyabitekerezo riheruka ribyerekana.
Estonia yashimye kuba Finland na Sweden bishaka kwinjira muri NATO ariko iburira ko u Burusiya bushobora guhita butegura ibitero ku bihugu bituranye bizwi nka ‘Balistic states’.
Umwe mu bategetsi muri Minisiteri y’Ingabo ya Estonia yasabye OTAN kurushaho gukomeza igisirikare cyabo, ko hanacyenewe cyane uburyo bwo kurinda ikirere. Finland isangiye umupaka wa kilometero 1,300 n’amateka agoye n’u Burusiya, mbere yari yaririnze kwinjira muri uwo Muryango w’Ubufatanye mu bya gisirikare.