“Mwabyanga mwabyemera mubazi muzazikoresha ntiziteze kuvaho” Polisi ibwira abamotari.

Ikoreshwa rya mubazi nk’itegeko kubatwara abagenzi kuri moto ryashyizweho na RURA kuva mu mpera z’umwaka ushize, kugera ubu ntirirumvikana neza kubamotari.

Uretse kuba baragiye bumvikana bijujutira uyu mwanzuro baje no gukora imyigaragambyo isaba ko byavaho kuko bavuga ko nta kamaro kayo babonaga.

Mu nama yahuje abamotari ,urwego ngenzuramikorere RURA ,na Polisi y’igihugu Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP Kabera John Bosco, yongeye kubakurira inzira ku murima   ababwira ko mubazi zidateze kuvaho kuzikoresha abatazabyubahiriza bakazahanwa.

‘’Mubazi ntiziteze kuvaho mwabyanga mwabyemera muzazikoresha kandi utazayikoresha azahanwa ,ahubwo abatazifite nibazishake ubundi bakomeze banubahirize amabwiriza yo kugenda mu muhanda uko bikwiye.’’

Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera ntiyumva impamvu abamotari banga gukoresha mubazi

Bamwe mu bamotari mu mujyi wa Kigali bari bitabiriye iyi nama bagaragaje kutanyurwa, basaba ko niba icumi ku ijana bakatwa ryavaho rikaba 2% nubwo nabyo bibahombya.

Umwe yagize ati’’Mubazi nta nyungu tuyibonamo idukata 10% yose byibuze bagakwiye kujya badukata 2% mu rwego rwo kudufasha kuko biraduhombya’’

Mugenzi we ati’’Birababaje kubona ukorana na mugenzi wawe ufite mubazi we atarayibona mwagenda mumuhanda bagafata wowe uteri kuyikoresha we ngo aracyategereje,nibazikureho bazitange twese tuzikoreshereze hamwe kuko turangana.’’

Abamotari mu nama ya RURA na Polisi

Mubirigi Jean Pierre ushinzwe ishami rireberera abamotari mu rwego ngenzuramikorere RURA avuga ubwitabire bwo gukoresha mubazi bukiri hasi ahanini bishingiye ku myumvire ya bamwe.

‘’Kudakoresha mubazi kuri bamwe mbona biterwa n’ubushake buke bavuga ko batazikoresha kuko zihenda kandi ibiciro byazo ntibihenda pe,icyo dukomeje gukora ni ugukomeza ubukangurambaga dushishikariza abamotari gukoresha mubazi bakamenya ibyiza byazo.’

Abamotari bari bitabiriye nubwo babwiye umunyamakuru ko batanyuzwe

Urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko kugeza ubu abamotari badakoresha mubazi ari ibihumbi icumi kugeza ubu.

Hari abamotari nubundi bagaragaje kutanyurwa kugera ubwo basohoka inama itarangiye kubera ibyifuzo  byabo bitashakiwe umuti muri iyi nama.

RURA na polisi bari guhura n’abamotari muri buri karere, aho uyu munsi bahuye n’abamotari mu karere ka Nyarugenge ngo baganire kuri iki kibazo. Iki kigo kivuga ko gukoresha mubazi birinda ugushwana kwa hato na hato kw’abagenzi n’abamotari bapfa amafranga y’urugendo. Ubu ibirometero bibili bya mbere umugenzi abyishyura amafranga 400.

AGAHOZO Amiella