Nyagatare: Abana bo ku muhanda barasabirwa gusubizwa mu miryango

Abatuye n’abajyenda mu mujyi wa Nyagatare, baratabariza abana b’inzererezi bahaboneka, aho basaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora aba bana bagasubizwa mu miryango ya bo bakajyanwa no mu ishuri.

Abiganjemo abana bato b’abahungu bari mu kigero k’imyaka 12 na 13 y’amavuko, nibo bana bo k’umuhanda bagaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nyagatare.

Ni ubuzima iyo muganira bavuga ko bukomeje kubagora, bifuza ko bagakuwemo bakabaho nk’abandi bana baba mu miryango, bagahabwa n’uburezi.

Umwe uvuga ko amazemo imyaka igera muri itatu aragira ati Mbona ibyo kurya ari uko ngiye muri gare nkatwaza abagenzi imizigo. Hari nubwo negera abantu bakora muri restora inzara imereye nabi, nabasaba bakampa ibyo kurya.”

Mugenzi we uvuga ko amaze gufungwa inshuro zigera muri 6 kuva yakwisanga mu buzima bwo mu muhanda, yabwiye Flash ko ubwo avugishije itangazamakuru bishobora kutamugwa amahoro, ngo hari abayobozi bahita babashakisha bakabajyana muri transit (aho bagororera inzererezi).

Akomeza agira ati Abayobozi turabasaba kudukura muri ubu buzima bwo mu muhanda, bakatujyana mu ishuri cyangwa bakadushakira ibindi twakora bikaduteza imbere, aho guhora badufunga.’’

Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Nyagatare, usibye kuba bibwa n’aba bana, bavuga ko hagira igikorwa n’inzego bireba aba bana bakavanwa mu muhanda.

Bamwe banavuga ko hari ababifite mu nshingano basa n’abirengagije iki kibazo.

Umwe aragira ati Ubuyobozi nibwo bufite ubushobozi bwo kumenya icyatumye aba bana bajya kuba mu buzima bwo mu muhanda. Bwakwegera imiryango yabo, bukabafasha kugaruka mu buzima bwiza.’’

Mugenzi we w’umnubyeyi, yavuze ko bene aba bana bo ku muhanda baramutse barezwe neza, ari bo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza. Ariko mu gihe bitagenze gutyo, bamwe muri bo bashobora kuzavamo abajura.

Ati Hari ubwo mbona bamwe mu bayobozi bashinzwe kubareberera basa n’abakerewe mu kwita kuri aba bana. mbona aho bigeze hari icyo bakora, nabo bakagarurwa mu miryango nk’abandi.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash, ko aba bana bagaragara mu mujyi wa Nyagatare, ari kimwe mu bibazo bibangamiye aka Karere, kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo gikemuke.

Ati Igitera aba bana kuba mu buzima bwo mu muhanda, twasanze biterwa n’ibibazo biba bishingiye ku miryango, ariko nk’Akarere dufite amafaranga ku buryo ashobora gufasha umwana ku kibazo afite. Niba ari igikeneye ingengo y’imari tukaba twayatanga, aho bakeneye ko tubigisha tukabikomeza, ni ikintu kituraje inshinga ku buryo tubishyizeho umutima cyane, kugira ngo turebe ko abana bose baba mu ngo.’’

Nubwo nta mubare nyakuri w’abana bo ku muhanda baba muri Nyagatare, Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda, giheruka gutangiza gahunda yo guca ubuzererezi, hagamijwe kwimakaza ko abana barererwa mu miryango.

Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021, mu Rwanda hose abana b’inzererezi bagera ku 3.096 basubijwe mu ishuri.

KWIGIRA Issa.