Afrika ntiyihagije mu gukora ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere – Perezida Kagame.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga iteraniye I Kigali yiga ku kugeza ingufu z’amashanyarazi zirambye kandi kuri bose.

Sustainable energy for all, ni inama ihuza za guverinoma, abashora mari, abikorera ndetse n’ibigo by’imari, ahanini yiga uburyo abatuye isi bagezwaho ingufu z’amashanyarazi zirambye kandi zitangiza ikirere. Iy’uyu mwaka iri kubera I Kigali.

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko hakenewe ubufatanye hagati y’umugabane wa Afurika n’indi migabane, abikorera n’ibigo by’imari kugirango ikibazo cy’ibura ry’ingufu ku mugabane wa Afurika gikemuke ngo kuko kugeza ubu habarirwa abaturage bangana na miliyoni 500 bataragerwaho n’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Afurika ntabwo yakwikorera umutwaro yonyine kuko n’uburyo ikoramo izo ngufu ntabwo bifasha mu kubungabunga ikirere. Ariko nanone Afurika igomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo. Urugero, nk’u Rwanda tuzatanga umusanzu mu kigo African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), kizajya gitanga ubumenyi ku bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imiti yifashishwa mu buvuzi cyashinzwe muri 2020 ku bufatanye bwa guverinoma z’u Rwanda n’ubwongereza ndetse na porogomu yo kubungabunga ikirere yo mu muryango w’abibumbye.”

Perezida Paul Kagame afungura iyi nama

Umunyamabanga mukuru  w’umuryango w’abibumbye Antonio Gutierez witabiriye iyi nama hakoreshejwe ikoranabuhanga, yavuze ko abatuye isi bakeneye kugira ingufu z’amashanyarazi zirambye kandi zidahumanya ikirere hongerwa imbaraga mu ngufu zisubira.

Yagize ati “Banki zitsura amajyambere zigomba gufasha ibihugu biri gukora ingufu zitangiza ikirere zigashora imari mu kubongerere ubumenyi no mu mibereho yabyo. N’abikorera bagomba kurekeraho gushora imari mu ngufu zangiza ikirere, bagashora mu ngufu zihinduranya.”

Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yitabiriye iyi nama yabereye i Kigali akoresheje ikoranabuhanga

Madam Damilola Ogunbiyi uyobora umuryango Sustainable energy for all yavuze ko inama nk’izi zimaze kuba inshuro nyinshi bityo ko hakenewe kuva mu biganiro ahubwo ibyaganiriweho bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ntabwo ibi bigomba gukomeza kwitwa kwiyemeza, ahubwo bigomba kugaragarira mu biri gukorerwa rubanda rugufi.”

Madam Damilola Ogunbiyi uyobora umuryango Sustainable energy for All

Iyi nama n’ubwa mbere ibereye ku butaka bwa Afurika mu nshuro zigera ku icumi imaze kuba, kuri iyi nshuro ikaba yabereye mu Rwanda yitabirwa n’abagera ku bihumbi bibiri harimo n’abayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga ikazamara iminsi itatu.

U Rwanda ruvuga ko nkuko biri muri gahunda z’iterambere z’imyaka 7 NST1 ko muri 2024 abaturage bazaba bafite amashanyarazi 100%, babona ntakizakoma mu nkokora iyo gahunda bitewe n’imbaraga leta yashyizemo ngo kuko ubu iyo gahunda igeze kuri 69.8% ishyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash  nabo babona ko  u Rwanda rukeneye kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu kugira ngo ibibazo bisigaye bigaragara ku isi bigira ingaruka kubuzima bwabo igihugu kige kibasha guhangana nabyo bitararenga inkombe, urugero nk’uko bimeze muri Ukraine.

Kugeza ubu ku isi habarirwa abarenga miliyoni 800 bataragerwaho n’ingufu z’amashanyarazi, muri bo miliyoni 500 bakaba batuye ku mugabane wa Afurika.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad