Kicukiro-Gatenga:Gaz yaturitse ikomeretsa 20, abaturage basaba kwigishwa kuyicana

Bamwe mu batuye mu kagali ka Gatenga mu  murenge wa Gatenga mu mu karere ka Kicukiro barasaba abayobozi gutanga amahugurwa yo gukoresha Gaz neza

Babivuze nyuma yaho ku gicamunsi cyo ku wa mbere muri aka gace muri restaurant  haturikiye Gaz ikomeretsa abantu 20 barimo na nyirayo

Iyi nzu yari isanzwe ari uburiro yahiye irakongoka

Ni mu mudugudu wa Gatenga mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro ,ukizamuka gato mu muhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Gatenga hari inzu y’uburiro iherereye hepfo y’umuhanda,  Iyi nzu yahiye irakongoka bitewe n’iturika rya gaz yo guteka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ababibonye bavuga ko iyi gaz yasenye iyi nzu yanakomerekeje abantu 20.

Ntibiringirwa Obed ukora akazi ko kudoda inkweto ni umwe mubakomerekejwe n’iyo gaz yaturitse, mu buhamya bwe aravuga uko byagenze  we na bagenzi be bari gufata amafunguro ,ariho ahera asaba ubuyobozi ko bwakwigisha abaturage ibijyanye no gukoreshs GAZ .

Yagize ati’Nanjye narakommeretse kandi ndi umudozi w’inkweto ubu sindikubasha gukora akazi kanjye uko bikwiye,nasaba inzego z’ubuyoozi ko zashyiraho gahunda z’ubwirinzi bagakaza n’ubukangurambaga ku bijyanye n’imikoreshereze ya GAZ.’’

Uyu muturage ni umwe mubaraye bakomerekejwe n’iturika rya gaz mu Gatenga

Bamwe mu bari aho yaturikiye bavuze ko yakomerekeje bikomeye nyiri restaurant n’abari bayirimo ,basaba ubuyobozi kujya batanga amahugurwa y’imikoreshereze ya GAZ

Utuye muri uyu mudugudu wa Gatenga yagize ati’’Icya mbere birinde abasinzi kuko bazikoresha abenshi basinze ugasanga biteje impanuka,bajye bazirinda n’abana bato kuko ntibazi imikoreshereze yazo.’’

Mugenzi we ati’’Ubuyobozi bwashishikariza abaturage kumenya imikoreshereze ya GAZ bakongera n’ubukangurambaga mu baturage bakigishwa ububi bwo gukoresha GAZ nabi bakarushaho kwirinda,ibyo byazafasha abaturage.’’

Iyi nzu igisenge cyagurukijwe n’iturika rya Gaz yakomerekeje abantu 20 barimo bafata ifunguro

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange avuga ko bamenye iby’aya makuru ndetse ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukoresha Gaz.

Yagize ati’’Aya makuru twarayamenye y’impanuka yabaye aho haari abaturage bakomerekejwe na GAZ ariko icyo twavuga ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu  REG ubu bukangurambaga burakorwa ariko birakomeza kugira ngo abaturage bakomeze gusobanukirwa,birinda gutambika icupa,bareba ko umugozi wa GAZ udashaje,ubukangurambaga bwo burakomeje.’’

Mu makuru twahawe na nyiri inzu yasenywe n’iri turika rya Gaz  avuga ko ibyangiritse byose bifite agaciro karenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’U Rwanda ,aho agaragaza ko amahugurwa yo gukoresha GAZ akenewe kubwo kurengera ubuzima bw’abaturage no kwirinda izi mpanuka za hato na hato zishora mu gihombo

AGAHOZO Amiella