Afurika iracyaboshywe no gutakaza amamiliyaridi y’Amadorari itumiza ibiribwa hanze kuko itihagije

Impuguke mu buhinzi zagaragaje ko ubuhinzi  bw’ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, budindizwa n’uko  Politiki z’ubuhinzi zandikwa ariko zigahera mu bitabo ntizishyirwe mu bikorwa, bigatuma uyu mugabane utihaza mu biribwa.

Kuri ubu Ibihugu bya Afurika biritegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana ukwibohora kwa Afurika, uba tariki ya 25 Gicurasi buri mwaka.

Uyu munsi usanze Afurika ikiboshywe no kutihaza mu biribwa bituma itakaza za Miliyoni z’Amadolari ijya gutumiza ibiribwa kuyindi migabane.

Afurika ni wo mugabane ugaragazwa nk’ufite amahirwe menshi y’ubuhinzi, ariko ikibabaje ukaba ari wo ufite ikibazo gikomeye cyane cy’ibiribwa kurusha indi migabane.

Nk’ubu bibarwa ko buri mwaka Afurika itakaza miliyari zisaga 46 z’amadolari y’Amerika mu gutumiza ibiribwa ku yindi migabane.

Impuguke mu buhinzi umunyarwandaDr Julien NGANGO  agaragaza ko ikibazo gituma Afurika itihaza mu biribwa ari uko hashyirwaho politiki nziza z’ubuhinzi ariko kuzishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi.

Arabisobanura yifashishije urugero rwo mu Rwanda.

Ati “Politiki yaba iza Minagri hari iyo bita imbaturabukungu mu buhinzi, uyisomye rwose ziba zarakozwe n’abantu b’inzobere, ahubwo ikibazo ni ukubishyira mu bikorwa. Dutanze nk’urugero biriya byo guhuza ubutaka ni ibintu n’ibihugu bya Aziya byose nicyo cyabiteje imbere, igihe bari mubyo bita Green revolution. Ntabwo ushobora guhinga ku gataka gacye wenda yavugaga nk’ibya mecanisation (gukoresha imashini). Ntabwo wakoresha imashini kubutaka butageze kuri hegitare, ariko nimubuhuriza hamwe biroroshye kuzana iyo mashini, noneho wa musaruro uzamukire rimwe.”

Bamwe mu bahinzi b’abanyarwanda basanga za Leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira imbaraga mu gushyigikira abakora ubuhinzi, bitabaye ibyo ngo byagirana ko mu myaka iri imbere uyu mugabane wahaza abaturage bawo biyobongera umunsi ku munsi.

Barabisobanura bahereye ko nko mu gihugu cyabo cy’u Rwanda ubuhinzi butera imbere ku muvuduko uri hasi, ugereranyije n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

Umwe ati “Leta iramutse ishyigikiye abahinzi, wa wundi wabikunze bakamutera inkunga, noneho nawe akabishishikariza abandi kuko yabonye inyungu ibamo. Kuko abahinga ni bacye, kandi abarya ni benshi.”

Undi ati “Cyera Kigali yabagamo abantu bacye, ikiLo cy’ibirayi kigura arindwi, ariko ubu ng’ubu kigeze kuri 400.”

Zimwe mu ntumwa za Rubanda zo zigagaragza ko Afurika izihaza mu biribwa aruko hashyizwe imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, nk’uko Muhongayire Christine Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda abisobanura.

Ati “Buriya ikoranabuhanga ni ikintu gikomeye kandi kiyoboye Isi. Abanyafurika turasabwa kwinjira muri iryo koranabuhanga, cyane cyane mu buhinzi, kugira ngo ibibazo dufitemo mu bijyanye n’ibyo kurya bikemuke. Haba ibyo byo kuhira, haba kubika neza ibyo twasaruye, haba no guhinga ibindi mu buryo bw’ikoranabuhanga, yaba mu buryo bw’amafumbire, yaba uburyo bw’imbuto z’indobanure  tukazikoresha kuburyo Abanyafurka tugera aho twihaza. Tukavuga ngo oya (No) aho twahereye tujya gushaka ibyo kurya muyindi migabane, twebwe ubu noneho dukwiye kuba twihaza.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Chantal Ingabire, we asanga Abanyafurika bakwiye gukora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa, kandi abashoramari bagakangurirwa gushora imari yabo mu buhinzi.

Ati “Turasabwa gukora cyane nk’abanyafurika kugira ngo tubashe guhangana n’ibura ry’ibiribwa, no kumenya gufata neza umusaruro. Ikindi navuga abantu bakwiye guhindura imyumvire, haba kubijyanye n’ubuhinzi ubwabwo,  kubabukora , abashoramari nabo bagakangurirwa kujya mu buhinzi.”

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko hatagize igikorwa mu mwaka wa 2030, Afurika yazaba itumiza ibiribwa bifite agaciro ka miliyari zikabakaba 90 z’amadolari y’Amerika, avuye kuri miliyari zisaga 46 z’amadolari y’Amerika.

 Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1), u Rwanda rwiyemeje guhindura mu buryo bwimbitse ubuhinzi bw’imbere mu Gihugu, mu guharanira kugabanya ibiribwa bitumizwa mu mahanga.

Kuri ubu rukaba rwihangije mu mbuto z’ibigori, ingano na soya

Daniel Hakizimana