Impuguke muri politiki zagaragaje icyatuma RDC ibona umutekano urambye

Ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022, na bucyeye bwaho ku wambere 23 Gicurasi 2022, nibwo byamenyekanye no imirwano ikomeye yubuye hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi.

 Icyakora ibitangazamakuru binyuranye byavuze ko Ingabo za ONU, Monusco ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, nazo zinjiye mu mirwano aho zifatanyije bari guhangana na M23 .

 Mu butumwa kuri Twitter, kuri uyu wambere MONUSCO yavzue ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko mu murava n’ubutwari ingabo za ONU zasubije ibyo bitero.

Gusa M23 yo ivuga ko ku cyumweru mu gicuku ariyo yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu Nk’uko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabitangaje.

Ati “Byari nk’ejo saa cyenda n’igice z’igitondo, ubwo FARDC hamwe na FDRL na Mai Mai Nyatura, batugabaho ibitero. Twahise dutangira kwirwanaho mu buryo bukomeye kuko batugabyeho ibitero kubirindiro byacu i Kavumu, Bikeke, na Shangi. Twarabakurikiranye, FARDC yigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe cyahungiye kuri Monusco.”

 Yunzemo agira ati “Kubera ko bari binjiye muri MONUSCO, ntabwo twagombaga kurasa kuri Monusco. Twe twashatse gusubira inyuma mubirindiro ,twumva baturasheho dusubira inyuma.  Ese ni inde waturashe? Ese ni Monusco? Ese ni FARDC? Ntabwo twabasubije. Icyo twakoze twarashe mu kirere, bityo bahera aho bavuga ko twabagabyeho ibitero.”

Ibisasu byarashwe biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanaguye mu Rwanda mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bikomeretsa abaturage, ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu birangirika.

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyavuze ko  abayobozi b’ibihugu byombi bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.

Mu mpera za Werurwe 2022, nabwo rwari  rwambikanye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu misozi ya Runyoni na Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyo gihe igisirikare cya RDC cyashinje ingabo z’u Rwanda kuba inyuma ya M23 ariko u rwanda rurabinyomoza binyuze mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Guverinoma ya RDC yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013, ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.

Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga zigaragaza ko uko byagenda kose RDC izagira amahoro, ari uko ubutegetsi bwayo bwemeye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, ndetse n’indi mitwe ikomoka muri iki gihugu.

Dr. Ismail Buchanan ni impuguke mu bubanyi n’amahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati“Birasaba ko bicara bakaganira kuko ntabwo wavuga ngo M23 ni akantu gatoya. Ni ikintu cyamaze kwiyubaka ndetse n’indi mitwe ihari, ariko bagashaka uburyo baganira mu buryo burambye hagati ya M23 n’indi mitwe yose. Atari ukuganira n’umutwe umwe ugasiga undi, kuko ibibazo biratandukanye ndetse n’ibyo buri wese yifuza biratandukanye. Icyo uvuga ngo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro muri ariya mashyamba, ntabwo ari ikintu cyoroshye kuburyo wavuga ngo birarangira ejo n’ejo bundi .”

Kuri ubu ibibazo by’umutekano mucye muri RDC bikomeje kuba agatereranzamba kandi bikagira ingaruka kubihugu byose by’Akerere.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo inaherutse no kwinjizwa mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), abategetsi b’ibihugu bigize uyu muryango biherutse kwemeranya ko imitwe yose ikorere mu mashyamba ya Kongo igomba kurambika intwaro hasi.

Ikomoka mu mahanga ikava ku butaka bw’iki gihugu, abayigize bagasubira mu bihugu byabo, naho abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC bakajya mu biganirio n’ubutegetsi buriho, buri mutwe ugasobanura icyo urwanira. 

Umutwe ngo uzanga kurambika intwaro uzafatwa nk’ugambiriye ikibi, bityo ibihugu bigize EAC biwurwanye byivuye inyuma.

Muri Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu u Rwanda ruhora ruhanze amaso Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera FLDR n’indi mitwe iri muri iki gihugu ishobora kwivanga na ADF.

Daniel Hakizimana