Ngoma: Biyubakiye ibiro by’Akagali bifite agaciro ka Miliyoni 18

Bamwe mu baturage bagana Akagali ka Gituza mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, barishimira ko ibiro by’aka kagali byaruhutse ikode bwari bumazemo iminsi kuko bwakoreraga munzu isanzwe ari Iy’ubucuruzi kandi nayo buyikodesha.

Bwana   Baganiza Frederic uyobora Akagali ka Gituza avuga ko hari hashize amezi menshi ibiro by’aka kagali bikorera mu nzu y’ubukode imeze nk’iy’ubucuruzi, bikaba byagoraga kubona serivi zinoze abakagana kuko bose batabonaga intebe zo kwicaraho, yewe ngo bari bafite n’impungenge ku bubiko bw’amadosiye y’abaturage.

Uyu muyobozi w’Akagali yagize Ati “Nk’uko mu bireba iyi nzu niyo twakoreragamo kandi nk’uko mubireba n’inzu yagenewe ubucuruzi, ariko kuko nta handi twari gukorera twarayifashishije tuyikodesha. Mukuyikoresha twabaga dufite imbogamizi nk’uko ubibona ntiwavuga ko uri gutanga serivisi nziza.”

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage bo muri aka kagali ka Gituza baravuga ko nyuma yo kubona ko aka Kagali gakorera mu nyubako y’ubucuruzi nayo kayikodesha bibangamye.

Ibi ngo byabateye gutanga umusanzu w’abo mu buryo bw’amafaranga ndetse n’umuganda biyubakira ibiro by’akagali, ubu bakaba bizeye guhabwa serivisi nziza kandi baziherewe ahantu hasa neza.

Umwe yagize Ati “Inkunga twabashije gutanga nk’abaturage twatanze imiganda  tukabumba amatafari, kuko ndikumva y’uko  amafaranga yo twarayatanze ntako tutagize. Twatanze inkunga y’ingufu.”

Twabajije ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma aho bugeze buvugurura n’izindi nyubako za Leta zishaje butubwira ko byose bisaba amikoro anyuzwa mu ngengo y’imari,  ariko bakaba babikora bitewe n’ahaba hari ikibazo kihutirwa kurusha ahandi nk’uko akakagali ka Gituza kihutirwaga kuko kari mubukode.

Madame Niyonagira Nathalie ni umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ati “Ibikorwa biba ari byinshi, ariko tugenda tureba ahababaye kurusha abandi. Gituza rero ni Akagali katagiraga aho gakorera kuko bo barakodeshaga niyo mpamvu batabawe mbere. Turashishikariza abaturage kugira uruhare rwabo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumberi buvuga ko inyubako y’ibiro by’Akagali ka Gituza yuzuye ifite agaciro ka Miliyoni cumi n’umunani n’igice.  

Claude Kalinda