Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe ikomeye yatewe mu kugera ku kwihuza kw’abatuye Umugabane wa Afurika hashyirwaho Isoko Rusange [AfCFTA, African Continental Free Trade Area], ariko hakiri imbogamizi zirimo izishingiye ku misoro na visa.
Umukuru w’Igihugu ari i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, World Economic Forum, iri kuba ku nshuro ya 22.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Perezida Kagame yayoboye ikiganiro cy’abayobozi b’Afurika aho baganiraga ku Isoko Rusange rya Afurika n’uruhare rwaryo mu iterambere ryihuse mu bukungu.
Muri iyi nama yari yitabiriwe kandi n’inshuti za Afurika, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka yashize, hari abayobozi bagerageje kenshi guhuza Afurika kugira ngo abayituye babashe gukorana ubucuruzi hagati yabo n’ibindi.
Yavuze ko habayeho igihe kirekire byaranze gushoboka kubw’impamvu zitandukanye zirimo imbaraga zaturukaga imbere muri Afurika no hanze yahoo, bigatuma amasoko yo muri Afurika acikamo ibice kandi izo mbaraga zigakomeza gukoresha bamwe barwanya abandi.
Igihe cyaje kugera Afurika yemera impinduka n’amavugurura, aho mu 2015 hatekerejwe ishyirwaho ry’Isoko Rusange nyuma Perezida Kagame aza guhabwa inshingano zo kuyobora Komisiyo ishinzwe amavugurura muri Afurika Yunze Ubumwe.
Ni mu gihe muri Werurwe 2018, aribwo i Kigali hasinyiwe amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika ndetse kuva tariki 1 Mutarama 2021, hatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. Ni ukuvuga ko kuva icyo gihe Afurika ifite isoko rimwe rihuriweho.
Perezida Kagame yavuze ko hari intambwe igaragara yatewe mu kugera ku byafatwaga nk’ibidashoboka muri Afurika ariko hakiri byinshi bikeneye kunozwa kandi bishoboka mu gihe haba habayeho ubufatanye.
Ati “Ubu dukeneye kubigira impamo byuzuye, ibyo ntibirabaho. Dukeneye gukemura ibintu bitandukanye by’umwihariko mu bijyanye no kuvanaho inzitizi mu by’imisoro, haracyari ukugenda biguru ntege. Dushobora kwihuta kandi ndatekereza ko ari ikintu cy’ingenzi.”
Yakomeje agira ati “Turabifite [amategeko agenga imisoro] ariko ntabwo bikora byuzuye uko tubyifuza, dukeneye gukora byinshi kandi twanakora byinshi kurushaho. Hari byinshi dushobora gukora, kwemerera urujya n’uruza rw’abantu, ibintu na serivisi […] ibi bintu bito bito ni ngombwa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’ibindi bikeneye gushyirwa mu bikorwa birimo korohereza abaturage b’uyu muryango mu bijyanye no kubona viza ndetse no gufasha abakiri bato kuba bahanga ibishya.
Ati “Kwemerera urubyiruko rw’umugabane wacu rugize umubare munini w’abaturage bacu kuko bari muri 70% by’abaturage bose muri Afurika, dukwiye kuba tuvuga […] ibijyanye no guhanga ibishya, gukorera hamwe, ni byinshi, ndatekereza ko dukeneye kugaragaza ubushake bwa poliki, tukabishyira mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko n’ubundi nitwe baba barimo gukorera, birangira ari twe bakoreye kandi niba baba badukoreye natwe tugakorana neza n’abandi kubw’inyungu zacu ku buryo tubona ubucuruzi hagati yacu nka Afurika, buzamuka uko dushoboye, bikanazamura ubucuruzi hagati yacu n’ibindi bice by’Isi.”
Ubwo abakuru b’ibihugu bya Afurika batekerezaga ku isoko rihuriweho, harimo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ukugira isoko rifite uruvugiro n’ubushobozi bwo guhangana ku ruhando mpuzamahanga kandi rinini ku Isi no koroshya ishoramari hagati y’ibihugu binyamuryango.
Bari bafite intego kandi yo kugabanya ubusumbane bw’abantu mu kugera ku iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’inganda no gukemura ibibazo birimo inzara n’ibura ry’ibiribwa muri Afurika , gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege.
Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.
Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1.8 z’abatuarge, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi.
Mu gihe Isoko rusange rya Afurika rizaba ribaye impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.