Urukiko rwategetse ko urubanza ruregwamo Miss Elsa rubera mu muhezo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa ucyekwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano, no kubangamira iperereza ko rubera mu muhezo kubera impamvu mbonezabupfura.

Ahagana i saa mbiri za mu gitondo nibwo Miss Iradukunda Elsa ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza yari agejwejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu kagarama. Mu Isuti y’umukara irimo utorongo tw’umweru n’agapira k’umukara n’umukufi mu ijosi uriho umusaraba n’inkweto za kacyi n’igitabo mu ntoki bigaragara ko ari dosiye ye.

Amaze kugezwa mu cyumba cy’iburanisha, nkuko amategeko abigena yabanje gukurwaho amapingu ku maboko maze umucamanza amusomera umwirondoro we n’ibyaha aregwa nibwo haje kumvikanamo ikindi cyaha kitari cyaratangajwe cyo gutanga ubuhamya bwuzuyemo ibinyoma.

Mu cyumba cy’iburanisha higanjemo abanyamakuru n’abandi bagize umuryango w’uregwa.

Umucamanza n’umwanditsi w’urukiko bose n’abagabo mu gihe abashinjacyaha babiri bo ari abagore.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa n’ubushinjacyaha, umucamanza yasabye uregwa ko yagira icyo avuga ku byo aregwa, maze Iradukunda Elsa n’umwunganira mu mategeko Me Nyamanswa Rafael basaba inteko iburanisha ko urubanza rwabera mu muhezo kugirango uregwa abashe kuvuga yisanzuye ndetse n’impamvu mbonezabupfura n’ubushinjacyaha ntibwatinda kwemera ko rubera mu muhezo.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yahise ategeka ko uru rubanza rubera mu muhezo abantu bose bategekwa gusohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza ryari ririmo rikorwa kuri Ishimwe Dieudone wari ukurikiranweho ibyaha by’ihohoterwa ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye wari warategetswe n’urukiko ko afungwa by’agateganyo ariko akaba yaramaze kujurira uwo mwanzuro.

Byavugwaga ko Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yagiye asinyisha abatangabuhamya ngo bazahakane ibyo bavuze nibagera mu rukiko.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 25 Gicurasi 2022, saa kumi z’umugoroba.