Abaturage benshi barya inyama zitukura kuko zihendutse

Bamwe mu baguzi b’inyama mu mujyi wa Kigali, baravuga ko badakunze kugura inyama z’umweru kuko zihenze ku isoko, bagasaba leta kuzamura ubworozi bw’inyama z’umweru kugira ngo nazo zihenduke.

Magingo aya, iyo ugeze ahacururizwa inyama mu mujyi wa Kigali, usanga ibiciro by’inyama z’umweru biri hejuru ugereranije n’inyama z’umutuku.

Kuri ubu igiciro cy’inyama z’inka kiri kugura 3500Frw, mu gihe ikiro cy’inyama z’inkoko kiri kugura ibihumbi 4500 Frw.

Ikiro cy’amafi kiri kugura ibihumbi 4800 Frw, naho inkwavu zo ngo zarabuze.

Ibi biciro bigaragazwa nk’ibinaniza abaturage kwitabira kurya inyama z’umweru, ahubwo bakihitiramo iz’umutuku kuko arizo zibahendukiye.

BarasabaLeta kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kugira ngo inyama z’umweru ziboneke ku bwinshi.

Umwe muribo aragira ati “Impamvu tutitabira kurya inyama z’umweru ni uko nta bushobozi dufite bwo kuzigura, kubera ko ku isoko zihenze. Ahubwo turasaba leta guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, kugira ngo ziboneke natwe tugire ubushobozi bwo kuzigura.”

Ndayambaje Gilbert, umwe mu bacuruzi b’inyama bacururiza ku isoko rya ziniya mu Karere ka Kicukiro yabwiye abanyamakuru ba Flash ko impamvu inyama z’umweru ziri guhenda, ari ukubera zabaye nkeya ku isoko ndetse ngo hari n’izabuze

Aragira ati “Abenshi mu bantu bagura inyama ni abagura iz’umutuku, kuko zihendutse ugereranije n’iz’umweru. Inkoko, Amafi birahenze, inkwavu zo zarabuze ntabwo ziri kuboneka cyane, kandi nubwo zaboneka zaba zihenze.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ibikomoka ku matungo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Eugene Niyonzima, avuga ko bari guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi ndetse ko bizatanga umusaruro ushimishije bitewe n’imbaraga ziri gushyirwamo.

Aragira ati “ Icyerekezo turimo si uko abanyarwanda tuzarya inyama z’inka gusa. Niyo mpamvu turi gushyira imbaraga no mu bworozi bw’amatungo magufi, twavuze izo ngurube, izo nkoko zibasha kororwa mu gihe gito, kandi zigatanga umusaruro uri hejuru.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, kivuga ko mu myaka icumi ishize umubare w’amatungo atanga inyama zitukura n’iz’umweru wazamutse.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2012, Inka zari mu Rwanda zanganaga na Miliyoni 1 n’ibihumbi 135, mu gihe kuri ubu zingana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 557.

Naho mu mwaka wa 2012, Inkoko zanganaga na Miliyoni 4 n’ibihumbi 600, ariko kuri ubu zingana na Miliyoni 5 n’ibihumbi 600.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, hazaba haboneka inyama zingana na Toni ibihumbi 215 ku mwaka, ubu haboneka Toni ibihumbi 185.

Ntambara Garleon