Byarashobokaga ko u Rwanda rusubiza RDC ku bisasu –Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko nyuma y’ibisasu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zarashe ku Rwanda, Perezida w’u Rwanda yabwiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi ko byashobokaga ko ingabo z’u Rwanda zisubiza RDC kandi iyo bikorwa byari kuba byubahirije amategeko.

Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama yiga ku kibazo cy’iterabwoba yabereye i Malabo ku wa 28 Gicurasi 2022.

Ni inama yabaye nyuma y’iminsi mike ingabo za Congo (FARDC) zirashe ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Musanze ndetse nyuma y’aho zigashimuta abasirikare b’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

Ibyo bisasu byatewe nyuma y’igihe FARDC ihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23 iki gihugu kivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yabwiye abari muri iyo nama ko bibabaje “uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihutiye gushyira iki kibazo k’u Rwanda kugira ngo yirengagize inshingano zayo.”

Ati “Hejuru y’ibyo Congo yagiye igerageza inshuro nyinshi gushyira u Rwanda mu bibazo byayo bwite bijyanye n’umutekano. By’umwihariko hamaze iminsi hari ibikorwa by’ubushotoranyi by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo k’u Rwanda birimo no kurasa ku butaka bw’u Rwanda, ibikorwa ubundi mu busanzwe bitakwihanganirwa.”

Minisitiri Biruta yagaragaje ko ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo k’u Rwanda ari ubushotoranyi, byakomerekeje abantu ndetse bisenya n’inzu.

Ati “Ubu bushotoranyi buherutse kuba mu cyumweru gishize, ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zakomerekeje abasivile ndetse birasenya.”

Yavuze ko ubu bushotoranyi bwaje bukurikira ubwari bwakozwe n’ubundi n’ingabo za RDC ku wa 19 Werurwe 2022 na bwo zirasa ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yagaragarije abari muri iyi nama ko byari kuba byubahirije amategeko iyo ingabo z’u Rwanda zihitamo gufata icyemezo cyo gusubiza na zo zikarasa kuri Congo.

Biruta ati “Nubwo byari kuba byubahirije amategeko iyo u Rwanda rusubiza, twahisemo ko urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka rukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”

Yakomeje agira ati “Reka nibutse ibi umuvandimwe wanjye wo muri Congo: Namubwiye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza. Ibi kandi Perezida wacu Paul Kagame yabisobanuriye mugenzi we wa Congo mu buryo busobanutse neza.”

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nibwo mu Karere ka Musanze humvikanye amasasu yarashwe aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange agakomeretsa abaturage n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.

Igisasu kimwe cyaguye ku nzu y’uwitwa Serukora wo mu Mudugudu wa Muhe Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi kirayangiza, uretse ko abantu babiri bari bayirimo barokotse, ikindi kigwa mu murima w’umuturage.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo.

Ibikorwa byangiritse birimo inzu ya Serukora ikoreramo akabari, iri mu Murenge wa Kinigi. Umurima waguyemo ikindi gisasu uhinzemo ibirayi, nta muntu wahakomereye. Uyu murima uri mu Kagari ka Nyonirima, Umudugudu wa Butorwa.

Mu murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda, Umudugudu wa Nyabutaka hatewe ikindi gisasu gikomeretsa uwitwa Ingabire Vestine w’imyaka 21; cyamusanze ari mu murima aho yakomeretse bikomeye ku kuguru.

U Rwanda rumaze iminsi rugaragaza ko nubwo rukomeje gushotorwa na RDC nta gahunda rufite yo kwinjira mu ntambara n’iki gihugu.